20250905_090453

Jenerali wamaze igihe kirekire kurusha abandi muri UPDF yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Maj. Gen. (Rtd) Hussein Ada wabaye umusirikare wa mbere wamaze igihe kirekire mu ngabo za Uganda kurusha abandi, yitabye Imana.

Inkuru y’urupfu rwa Maj. Gen Ada yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 4 Nzeri 2025. Yaguye mu bitaro bya Victoria Hospital biherereye i Kampala.

Maj. Gen Hussein Ada winjiye mu ngabo za Uganda ku butegetsi bwa Idi Amin Dada, yakoze inshingano zitandukanye mu gisirikare cya Uganda zirimo kuba umuyobozi w’Ikigo cya Gisirikare cya Bombo kinabamo Icyicaro Gikuru cyacyo.

Muri 2018 ni bwo Perezida Yoweri Kaguta Museveni yamushyize mu kiruhuko cy’izabukuru, nyuma y’imyaka 55 yari amaze mu gisirikare.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *