fwl8m37wyamkqzq.jpg

‘Jenerali’ yataye ku rugamba Kiyovu Sports irembejwe n’ubukene

Sangiza iyi nkuru

Ndorimana Franà§ois Régis ‘Jenerali’ wari umaze amezi ane ayoboye umuryango wa Kiyovu Sports, yamaze kwegura kuri izo nshingano nk’uko amakuru aturuka muri iyi kipe abyemeza.

Ku wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama ni bwo uyu mugabo yeguye ku nshingano zo gukomeza kuyobora iriya kipe yo ku Mumena.

Amakuru y’iyegura rye yemejwe na Visi Perezida wa mbere ushinzwe imari muri Kiyovu Sports, Mbonyumuvunyi Abdul-Karim, mu butumwa bwa WhatsApp yahaye abanyamuryango b’iyi kipe abasaba gukomeza kuguma hafi yayo.

Mbonyumuvunyi yavuze ko n’ubwo ‘Jenerali’ yeguye na we azakomeza kuba hafi ya Kiyovu Sports.

Uyu mugabo wari wafashe inshingano zo kuyobora Kiyovu mu mezi ane ashize nyuma yo kuyirukanamo Mvukiyehe Juvenal wari umaze igihe ayiyoboye, yahisemo kwegura mu gihe muri iyi kipe havugwamo ubukene bukomeje kunuma.

Ni ikibazo gikomeje gutuma urucaca rugira umusaruro nkene, kuko nyuma yo gutsindwa na AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wabaye mu cyumweru gishize, kuri uyu wa Kabiri na bwo iyi kipe yasezerewe na Gorilla FC mu mukino wa â…› cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro.

Ni Kiyovu Sports yashoboye gutsinda umukino wo kwishyura yari yanakiriye ibitego 3-1, gusa iki gitego yinjirijwe mu rugo kiza kuyikoraho kuko yo na Gorilla yari yayitsinze ibitego 2-0 mu mukino ubanza banganyaga igiteranyo cy’ibitego 3-3.

fwl8m37wyamkqzq.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *