img-20200907-wa0008.jpg

Jina Langu wa Afrimax Mu munyenga w’urukundo i Rubavu ku mazi (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’icyumweru asezeranye imbere y’amategeko na Nyiramugisha Gentille, Nsengiyumva Jean Nepo uzwi ku kabyiniriro ka ‘Jina Langu’ ukorera Afrimax TV we n’umukunzi we bari mu karere ka Rubavu aho bakomeje kurira ubuzima.

Iby’ubukwe bw’aba bombi babigize ibanga ku buryo nta benshi babuziho.

Jina Langu ukorera Televiziyo ya Afrimax TV iri mu zikunzwe zikorera kuri YouTube mu Rwanda, avuga ko we n’umukunzi we bafashe ikiruhuko kugira ngo bategure ubukwe bwabo neza batuje, mbere yuko umukunzi we asubira muri Amerika.

Yagize ati: “Ni sawa mbese ni ibihe bidasanzwe Kandi biba bikenewe mu buzima. Urebye njye n’umugore wanjye turishimye kuko tubanye tuziranye neza twari tuziranye rwose mbere uuko ajya mu mahanga.”

Akomeza avuga ko barimo gutegura ubukwe mbere yuko umukunzi we asubira muri amerika, ndetse akanashimangura ko akazi kagiye guhinduka kuko ubu afite umujyanama umuba hafi.

Ati: “urateganya gukora ubukwe vuba kuko azasubira hanze byose birangiye, ariko bitewe n’ibihe turimo by’icyorezo sinahita mvuga italiki bizaberaho, aka kanya biracyaganirwaho mu miryango yacu twembi. Ku birebana n’akazi ndumva hazahinduka byinshi mu kazi kuko ubu mfite umujyanama hafi.”
img-20200907-wa0008.jpg
img-20200907-wa0010.jpg
img-20200907-wa0011.jpg
img-20200907-wa0014-2.jpg
img-20200907-wa0012.jpg
img-20200907-wa0014.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *