João Lourenço yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame mbere yo kujya kuganira na Tshisekedi

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yaraye yakiriye mugenzi we João Lourenço wa Angola wari mu Rwanda, bagirana ibiganiro.

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo ni bwo Lourenço yageze i Kigali, yakirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof. Nshuti Manasseh.

Ku mugoroba ni bwo yakiriwe muri Village Urugwiro na Perezida Paul Kagame, bagirana ibiganiro.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku rubuga rwa Twitter byatangaje ko ibiganiro bya Perezida Paul Kagame na mugenzi we João Lourenço usanzwe ayoboye Inama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari (CIRGL) byibanze “ku bibazo by’umutekano w’akarere k’ibiyaga bigari.”

João Lourenço mu ntangiriro z’uku kwezi yaherukaga koherereza Perezida Kagame ubutumwa yashyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Amb. Tete António. Ni Minisitiri António kuva ku mugoroba wo ku wa Kane w’iki cyumweru na bwo wari i Kigali.

Biteganyijwe ko nyuma yo kuva i Kigali, Perezida João Lourenço kuri uyu wa Gatandatu akomereza i Kinshasa aho byitezwe ko abonanira na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ingendo za Perezida Lourenço i Kigali n’i Kinshasa ziri mu rwego rwa gahunda yo gucubya umwuka mubi umaze igihe hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa irushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23.

Ni umwuka mubi watumye Congo Kinshasa mu minsi ishize inirukana ku butaka bwayo Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa.

M23 kuri ubu iracyagenzura ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, n’ubwo Ingabo za Congo Kinshasa ziheruka kwifashisha indege z’intambara mu kugaba ibitero mu bice imaze igihe igenzura.

Mu rwego rwo kugabanya ubushyamirane bumaze igihe hagati ya Kigali na Kinshasa, umuryango wa Afurika yunze Ubumwe uheruka gusaba Perezida Lourenço “gukomeza ubutumwa bwe nk’umuhuza mu biganiro byubaka hagati y’ibihugu bibiri by’abavandimwe, RDC n’u Rwanda.”

Ni ubutumwa Perezida Lourenço yahawe na Perezida Macky Sall wa Sénégal kuri ubu uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe cyo kimwe na Moussa Faki Mahamat; umunya-Tchad usanzwe ari Perezida wa Komisiyo y’uriya muryango.

Byari nyuma yo kugaragaza ko bashyigikiye ibiganiro bya Luanda bimaze igihe biyobowe na Lourenço, bikaba bigamije kugarura amahoro no kuzahura umubano hagati ya RDC n’u Rwanda.

Uretse Perezida João Lourenço witezwe i Kinshasa ku bw’ibibazo by’u Rwanda na RDC, abandi bahitezwe barimo Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya cyo kimwe na Perezida Umaro Sissoco Umbalo wa Guinée-Bissau. Aba bombi na bo byitezwe ko bagirana ibiganiro na Tshisekedi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *