Joe Biden yashyizeho umuyobozi wa mbere nyuma yo gutorwa

Sangiza iyi nkuru

Perezida biboneka kugeza ubu ko yatowe muri Amerika Joe Biden yatoranyije uwitwa Ron Klain kuba umuyobozi w’ibiro bya perezida, nk’uko bivugwa n’ikipe imukorera.

Bwana Klain yakoze nk’umujyanama wa Bwana Biden kuva mu myaka ya 1980 ubwo yari muri sena na nyuma ubwo yatorerwaga kuba visi perezida.

Bwana Klain uzi iby’imbere cyane muri Washington, yanabaye umujyanama wa Barack Obama muri White House ndetse n’umuyobozi w’ibiro bya visi perezida Al Gore.

Umuyobozi w’ibiro bya White House – ni we ushinzwe gahunda za buri munsi za perezida kandi abonwa nk’umuryango wo kumugeraho – ni umwanya ashyirwaho na shebuja udasaba kwemezwa na sena.

Bwana Biden yashimagije imikorere n’ubunararibonye bya Bwana Klain, mu itangazo ryaraye risohowe n’ikipe imukorera.

Uyu nawe, yasohoye itangazo rivuga ko “ashimiye icyizere” yagiriwe na perezaida watowe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *