Itsinda ry’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye yo mu Rwanda ryegukanye umudari wa zahabu wa mbere ku gihugu cyabo mu marushanwa ya Pan-African Mathematics Olympiad (PAMO), yasojwe kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Kanama, i Johannesburg, muri Afurika y’Epfo.
Iyi yari inshuro ya kane u Rwanda rwitabiriye kandi niyo ntsinzi nini rugize mu marushanwa ngarukamwaka, ategurwa n’Umuryango Nyafurika w’imibare (African Mathematics Union).
Umudari wa zahabu wegukanywe na Denys Prince Tuyisenge, umwe mu banyeshuri batandatu bo mu ikipe y’u Rwanda bitabiriye iri rushanwa.
Irushanwa rya Pan-African Mathematics Olympiad (PAMO) 2024 ryahuriyemo abanyeshuri baturutse mu bihugu 30 bya Afurika.

Usibye umudari wa zahabu, ikipe y’u Rwanda, yatojwe n’Ikigo Nyafurika gishinzwe ubumenyi mu mibare (African Institute for Mathematical Sciences (AIMS) yanabonye umudari wa silver, imidari itatu ya bronze, n’imidari myinshi ya PAMO ya bronze y’abakobwa.
Irushanwa ryaberaga muri kaminuza ya Witwatersrand kuva ku itariki ya 10 Kanama. Mu byiciro bitatu byabanjirije iki, ikipe y’u Rwanda yegukanye imidari itanu ya silver n’umunani ya bronze.


