Johnson & Johnson yaciwe amande ya miliyari 4,7$ kubera poudres zarwo zivugwaho gutera cancer

Sangiza iyi nkuru

Uruganda Johnson & Johnson rwategetswe kwishyura impozamarira y’akayabo ka miliyari 4,7 z’Amadolari abagore bagera kuri 22 bavuga ko batewe cancer, ifata agasabo k’intanga z’abagore (Ovarian cancer) na poudres zikorwa n’uru ruganda.

Uruganda rwa Johnson & Johnson ntirwishimiye imikirize y’urubanza rutangaza ko ruteganya kujurira.

Ni urubanza rwari rumaze ibyumweru bitandatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Missouri, aho abagore 22 n’imiryango yabo bavuga ko bafashwe na cancer ifata agasabo k’intanga z’abagore nyuma yo kumara igihe kirekire bakoresha poudres n’ibindi birungo by’ubwiza by’uru ruganda.

Abunganiraga aba bagore mu mategeko bavuze ko uru ruganda rwari ruzi ko ibicuruzwa byabo byafashwe n’agakoko ka asbestos kuva mu 1970, ariko bakanga kubimenyesha abakiriya babo ingaruka.

Uru ruganda ariko nk’uko tubikesha BBC rwo rurahakana ko ibyo bakora byafashwe n’aka gakoko ndetse bagashimangira ko poudres zabo nta cancer zitera nk’uko ngo inyigo nyinshi zabigaragaje. Bakavuga ko uyu mwanzuro w’urukiko ubogamye.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyo kurya n’imiti kizwi mu magambo ahinnye nka FDA ngo cyakoze ubushakashatsi kigaragaza ko ibikorwamo poudres (talc) n’uru ruganda nta kibazo bifite.

Ubushinjacyaha ariko mu Rukiko rwa Missouri bwo bukaba bwarashimangiye ko uburyo bwo gupima FDA yakoresheje busa nk’ubwakoreshejwe na Johnson & Johnson.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *