Jose Mourinho yanangiye guhindukira ku ijambo ku cyemezo cye cyo guhagarika Eva Carneiro

Sangiza iyi nkuru

Icyemezo Jose Mourinho yafashe cyo kwirukana Eva Carneiro umuganga unahagarariye itsinda ry’abaganga b’ikipe ya Chelsea gikomeje guteza umwiryane mu bakinnyi,abayobozi n’abafana ba Chelsea.
Mourinho yafashe iki cyemezo nyuma y’uko Eva Carneiro yinjiye mu kibuga kuvura Eden Hazard wari wagize ikibazo cy’imvune ariko we ntabyishimire kuko yifuzaga ko uyu mukino yawutsinda ariko ntabigereho.
Kwinjira mu kibuga kwa Eva Carneiro byatumye Eden Hazard ajyanwa hanze y’ikibuga kuvurwa maze Chelsea bakomeza gukina ari 9 dore ko bari banahawe ikarita itukura y’umuzamu Thibaut Courtois.
murinho
Kutitwara neza nibyo umutoza Jose Mourinho yuririyeho maze abishinja Doctor Eva Carneiro ari nabyo byatumye amuheza mu baganga bagendana na Chelsea.
Iki cyemezo nticyavuzweho rumwe aho abenshi barimo abayobozi abafana n’abakinnyi aho bamwe banenze Mourinho bakanamushinja kubahuka uyu muganga no kumurenganya.
Ku itegeko rya Jose Mourinho, Eva Carneiro ntiyemerewe kuba kumwe n’ikipe ya Chelsea nk’uko bisanzwe,gusa akaba azaguma kuba umuganga mukuru ariko wo mu biro gusa.
Eva wageze muri Chelsea mu mwaka wa 2009,akaba akomeje kugaragarizwa n’abafana ndetse n’abakurikiranira hafi ibya Ruhago ko ibyo yakoze byari bikwiye,bakamwereka cyane ko bamukunda kandi bakaba bashyigikiye igikorwa yakoze bitandukanye n’ibya Mourinho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Palemon@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *