Mu itangira ry’igihembwe cy’imikino ya 2015-16 Chelsea imaze gutakaza imikino 4 yikurikiranya, bikaba bishyirwa mu majwi ko byaba ari ukubera kubura umuzamu Petr Cech wagiye mu ikipe ya Arsenal, umutoza Mourinho we akomeje kwihagararaho avuga ko nta cyuho kiri mu ikipe.
Umutoza wa Chelsea Jose Mourinho azwiho kuvuga cyane mu itangazamakuru yigamba ku batoza bagenzi be ariko gutakaza imikino 4 mu itangira ry’igihembwe cy’imikino bikaba byaramubereye ikibazo gikomeye ariko akomeza gushinyiriza ku kibazo cya Petr Cech wagiye muri Arsenal.

Ku italiki ya 23 Nyakanga Chelsea yatsinzwe 4-2 n’ikipe ya New York RB, nyuma yaho gato kuya 2 Kanama itsindwa 1-0 n’ikipe ya Arsenal inayitwaye igikombe cya Community Shield ndetse na nyuma yaho gato ku ya 5 Kanama irongera itsindwa na Fiorentina 1-0.
Hagati aho yari yanganyije n’ikipe ya Paris Saint Germain 1-1 ndetse iza kurokoka kuri Penaliti ku ikipe ya Barcelona aho umukino wari warangiye banganya ibitego 2-2, agahomamunwa kanatumye Mourinho amagambo asa nk’ashize ivuga ni ukunganya 2-2 n’ikipe ya Swansea City mu mukino ufungura w’irushanwa rya Champions League.

Nyuma y’uko umuzamu wa mbere w’ikipe ya Chelsea Thibaut Courtoi ahawe ikarita itukura bikaba ngombwa ko hifashishwa umusore Asmir Begovic; umusaruro ugakomeza kuba muke, byavuzwe ko byaturutse ku kubura umusore Petr Cech ariko umutoza Mourinho abyamaganira kure.
Mourinho yagize ati:”ntitwabuze Petr Cech kuko dufite abazamu beza, ahubwo ikibazo ni uko twamutakaje kubera umusaruro we muke, Thibaut na Begovic ni abazamu beza kandi bashoboye, twe turi ikipe nziza ishobora kubona umuzamu w’umuhanga kandi igihe tumushakiye”.
Chelsea niyo kipe ihabwa amahirwe yo kuba yakwegukana iki gikombe cya Shampiyona ikaba yakongera kucyisubiza ariko umusaruro wo ku munsi wa mbere ntiwashimwe ahubwo watangiye gutera impungenge abafana n’abandi bose bari bayitezeho ibitangaza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon/Bwiza.com


