Mourinho ari mu bihe byiza

Jose Mournho yaba agiye kwerekeza muri PSG?

Sangiza iyi nkuru

Mourinho ari mu bihe byiza
Mourinho ari mu bihe byiza

Jose Mourinho , wubatse izina mu makipe atandukanye ku mugabane w’iburayi , biravugwa ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa.

Ni nyuma y’uko iyi kipe ikomeje kudatanga umusaruro ufatika, ikindi kandi nuko ishaka kuzatwara igikombe cya Champions League.Kuzana Mourinho rero ngo nk’umutoza ufite inararibonye ngo bizongera gufasha iyi kipe kuba ubukombe.

PSG ishaka Mourinho , ngo asimbure Christopher Galtier mu gihe yibereye mu bihe byiza, aho ikipe atoza ya AS Roma ikomeje kwitwara neza mu irushanwa rya EUROPA LEAGUE , aho mu ijoro ryo kuri uyu wa kane yatsinze ikipe ya Leverkusen 1-0.

Ibi byamuhesheje umwanya wo gukandagiza ikirenge kimwe muri 1/2 cy’umukino wanyuma w’iri rushanwa ndetse bikaba bivugwa ko ashobora no kugera Final akaba yanatwara igikombe.Ubwo yabazwaga niba koko yarabonye ubusabe bwa PSG ngo ayibere umutoza yabihakanye avuga ko batamubonye.Ati”Niba baranshatse kuki batambonye! Ntabwo bageze aho ndi!”

Jose Mourinho yatoje amakipe arimo ,Machester United, Chelsea , Tottenahm n’andi makipe atandukanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *