Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahakanye amakuru mu minsi yavuzwe ko yaba yarageze mu mujyi wa Goma, avuga ko azawerekezamo mu minsi mike iri imbere.
Kabila yabitangarije mu ijambo yaraye agejeje ku banye-Congo.
Ni ijambo yavuze nyuma y’amasaha make Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imwambuye ubudahangarwa yari afite nka senateri w’ubuzima bwe bwose, ndetse ikanatanga uburenganzira bwo kumukurikirana mu nkiko.
Byitezwe ko mu minsi mike Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ruzatangira kumuburanisha ku byaha birimo kujya mu mutwe ugambiriye gukuraho ubutegetsi ndetse n’ubugambanyi.
Ni ibyaha uyu mugabo yashinjwe, nyuma y’uko mu minsi ishize byatangajwe ko yari mu mujyi wa Goma usanzwe ugenzurwa n’umutwe wa M23 Kinshasa imaze igihe ivuga ko ashyigikiye.
Kabila mu ijambo yaraye avuze, yahakanye ko atigeze agera muri uriya mujyi nk’uko byavuzwe.
Yavuze ko ibyemezo birimo kumukurikirana mu nkiko, gufatira imitungo ye yose no guhagarika ibikorwa by’ishyaka rye rya PPRD Kinshasa yafashe imuhora kwerekeza mu bice bigenzurwa na M23 yabihubukiye.
Ati: “Ukuri niba ari ko gukenewe twongeye kuguhabwa. Mu minsi mike ishize nyuma y’igihuha cyoroheje cyanyuze ku mihanda cyangwa ku mbuga nkoranyambaga havuzwe igihuha cyoroheje cy’uko naba nari i Goma aho nzerekeza mu minsi ya vuba, nk’uko byavuzwe ahandi, ubutegetsi buriho i Kinshasa bwafashe ibyemezo bidahwitse binarimo guhubuka guteye ubwoba, ibishimangira uburyo demukarasi ikomeje gukendera mu gihugu.”
Kabila mu ijambo rye kandi yashinje ubutegetsi bwa RDC gutererana abaturage bo mu burasirazuba bwa kiriya gihugu ndetse no kubahana, biciye mu kubafungira serivisi zitandukanye zirimo iz’amabanki ndetse n’ingendo.
Yavuze ko ibyakozwe na Kinshasa ari “kuniga” bariya baturage, ndetse no gushyira ubuzima bwabo mu kaga birenze ibyigeze bibaho.
Joseph Kabila yayoboye RDC hagati ya 2001 na 2019.
Ni bwo bwa mbere uyu mugabo usigaye aba mu buhungiro yari yiniguye nyuma yo kuva ku butegetsi yasigiye Perezida Félix Antoine Tshisekedi, ariko bombi bakaza gushwana nyuma y’igihe gito.


