Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangajwe nk’umuyobozi wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), ihuriro rushya ririmo abayobozi bakuru b’umutwe wa AFC/M23.
Iri huriro rifite abayobozi bane bungirije, barimo Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa wa AFC/M23 na Bertrand Bisimwa na Freddy Kaniki basanzwe bamwungirije.
Ni mu gihe Gen. Sultani Makenga usanzwe ari umuyobozi w'igisirikare cya M23 (ARC) yatangajwe nk’uzaba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iri huriro.
Kabila yihuje na AFC/M23 nyuma y'iminsi ibiri agajeje ijambo ku banye-Congo yanenzemo bikomeye ubuyobozi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi.
Muri iri jambo yashinje ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi kuba bukomeje intambara burwabamo na AFC/M23, mu gihe nta bushake cyangwa ubushobozi buhagije bufite bwo kuyitsinda.
Kabila yanenze imiyoborere y’ubutegetsi buriho, cyane cyane ku bijyanye n’umutekano n’imirwano ikomeje mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Yavuze ko kuva Tshisekedi yafata ubutegetsi muri Mutarama 2019, ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zakomeje guhura n’ihungabana ku rugamba, ariko ubutegetsi bugahitamo gukomeza intambara.
Ati: “Ku bijyanye n’umutekano, nubwo ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zakomeje gutsindwa inshuro nyinshi ku rugamba kuva ubutegetsi buriho bwafata inshingano zo kuziyobora, bwahisemo gukomeza intambara ku mpamvu za politiki, kandi biragaragara ko budafite ubushake cyangwa ubushobozi bwo kuyitsinda.”
Uyu wahoze ayobora RDC yanenze uburyo ubutegetsi bwa Tshisekedi bukemura ikibazo cy’umutekano, ashimangira ko gukomeza intambara bidahagije mu gukemura ibibazo igihugu gifite.
Mu bindi yagarutseho, Kabila yashinje ubutegetsi kutubahiriza agahenge kashyiriweho umukono i Doha, gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR, ndetse no kwanga ibiganiro by’igihugu byahurizwamo impande zose kugira ngo hashakwe igisubizo kirambye ku bibazo bya politiki n’umutekano.
Kabila kandi yavuze ko inama n’ibyifuzo yari yaratanze mu ijambo ryo ku wa 23 Gicurasi 2025 byirengagijwe, avuga ko kuva icyo gihe ibibazo bya RDC byakomeje gukomera aho kubona ibisubizo bifatika.
Ibi birego byaje mu gihe umutekano ukomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye RDC ihanganye na byo, cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu, aho imirwano hagati y’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza ibibazo by’abaturage.
Kabila yashimangiye ko RDC iri mu kaga, yizeza ko ateganya gusangiza Abanye-Congo ibitekerezo bye ku ngamba bakwiye gufatanya gushyira mu bikorwa mu masaha, iminsi n’ibyumweru bizakurikiraho, mu rwego rwo gushaka igisubizo ku bibazo igihugu kirimo.


