Joseph Kanyabashi wabaye Burugumesitiri wa Ngoma akagira n’uruhare muri jenoside yitabye Imana

Sangiza iyi nkuru

Joseph Kanyabashi wabaye Burugumesitiri wa Komini Ngoma, mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, akaza kugira uruhare muri jenoside agakatirwa imyaka 20 y’igifungo n’Urukiko rwa Arusha, yitabye Imana aguye I Nairobi kuri uyu wa gatatu nk’uko amakuru agera kuri Bwiza avuga.

Uyu mugabo yafatiwe mu gihugu cy’u Bubiligi mu 1995, ashinjwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, ashyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha kuwa 08 Ugushyingo mu 1996. Yitabye Imana afite imyaka 81 y’amavuko, akaba yarayoboye Ngoma kuva mu 1974 kugeza mu 1994.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ku busabe b’ubushinjacyaha bwarwo kuwa 6 Ukwakira 1999, rwategetse ko Kanyabashi yaburanishirizwa hamwe n’abandi bantu 5 baregwaga ibyaha bikomeye bya jenoside byakorewe muri Butare.

Abo bandi bashyizwe mu cyiciro kimwe ni; Pauline Nyiramasuhuko wari minisitiri w’umuryango n’iterambere ry’abagore,  Arsène Shalom Ntahobali umuhungu wa Pauline Nyiramasuhuko,  Sylvain Nsabimana wari Perefe wa Butare, Lt Colonel BEMS Alphonse Nteziryayo nawe wabaye Perefe wa Butare, ndetse na Elie Ndayambaje wari Bourgmestre wa Commune Muganza.

Ni mu rubanza rwitiriwe “Butare” rwatangiye kuburanishwa kuwa 12 Kamena 2001 mu rugereko rwa 2 rw’iremezo rw’urukiko rwa Arusha, aho kuburana byarangiye ku wa 30 Mata 2009, ubushinjacyaha busabira Joseph Kanyabashi gufungwa ubuzima bwe bwose.

Tariki ya 24 Kamena 2011, urugereko rwa 2 rw’iremezo cy’urukiko rwa Arusha ariko kuwa 24 Kamena 2011 rwaje gukatira Kanyabashi igifungo cy’imyaka 35, rumuhamije ibyaha birimo: gushishikariza abantu gukora jenoside, gukora jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara.

Ari kumwe n’abo bareganwaga, Joseph Kanyabashi yajuririye icyemezo cy’urukiko, maze kuwa 14 Ukuboza 2015 urugereko rw’ubujurire rugabanya igihano cyari cyahawe Joseph Kanyabashi rugishyira ku myaka 20, bitewe n’uko yari ayimaze afunze, ruhita rutegeka ko afungurwa, akaba yabaga i Nairobi muri Kenya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *