Mu mpera z’ icyumweru gishize, intumwa za Loni muri Sudani y’ Amajyepfo zasabye Leta kwemera ko hagomba koherezwa ingabo ibihumbi 4 mu gihe intambara ikomeje kuba karande muri iki gihugugu.
Izi ngabo za Loni ibihumbi 4 zije kwiyongera ku zindi ibihumbi 13 zari zihasanzwe ariko ku ruhande rwa Salva Kiir bavuga ko mbere y’ uko bishyirwa mu bikorwa hagomba kuba ibindi biganiro birambuye nk’ uko byashimangiwe na Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga, Car Martin Elia Lomoro.
Ubwo Car Martin Elia Lomoro yabazwaga ku ngingo z’ ingenzi ibyo biganiro bifuza kuzagirana na Loni mu rwego rwo kongera ingabo ajijinganya Car Martin Elia Lomoro , yagize ati:” Ibiganiro bizibanda ku bizagenderwaho mu guhitamo igihe n’ ibihugu bizohereza ingabo ndetse n’ umubare w’ ingabo zizoherezwa”.
Aho inzovu zirwaniriye ibyatsi….
Hagati y’ amasezerano ku rupapuro n’ ishyirwa mu bikorwa ry’ inzira y’ amahoro abaturage bakomeje gupfa muri Sudani y’ Amajyepfo bitewe n’ imibereho mibi(inzara, kubura imiti…) bahura nayo mu nkambi i Juba, Wau iherereye mu Majyaruguru ya Juba.
Mu rwego rwo kurengera aba baturage bagizwe impunzi mu gihugu cyabo, Leta ya Salva Kiir yasabwe kwemera ko imfashanyo zatangira kugezwa kuri aba baturage bitarenze mu mpera za Nzeli 2016 ndetse no gufatanya n’ ingabo za Minuss mu guhashya imitwe y’ inyeshyamba zifunga imihanda.
Ibi bibazo by’ ubwumvikane bucye bikomeje kuba ingutu mu gihe muri Nyakanga 2016, habaye imirwano ikomeye yahuje y’ ingabo za Salva Kiir n’ iza Machar yahitanye abaturage basaga 100.
Abakurikiranira hafi hafi ibibazo bya Politiki byo muri Sudani y’ Amajyepfo basanga bitazoroha ku bw’ impamvu zitandukanye zishingiye ahanini ku bukungu karemano kiri muri iki gihugu dore ibihugu by’ ibihangange bitagoheka.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


