Umunyamakurukazi w’umunyakanada, Judi Rever yahawe urw’amenyo nyuma yo kwiha gusemura Ikinyarwanda atazi avuga ku butumwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Francois Xaxier Ngarambe yageneye Abanyarwanda baba muri iki gihugu abasaba guhangana n’abakomeje urugamba rwo guharabika u Rwanda.
Judi Rever abinyujije kuri twitter yatangaje ko ibyatangajwe na Ambasaderi Ngarambe ari ibintu biteye ubwoba, amushinja guhamagarira abantu ubugizi bwa nabi, kubera ko yasabye gukoma mu nkokora abantu avuga ko bakomeje gusebya u Rwanda babinyujije ku mbuga nkoranyambaga no kwandika ibitabo.
Mu butumwa bwe, Ambasaderi Ngarambe we yavugaga ko mu gihe hari abagerageza kugaragaza isura nziza y’u Rwanda, hari n’abagerageza kugaragaza imbi, ndetse n’abahora bashaka gusenya ibyakozwe.
Akomoza no ku cyo yita intambara zadutse zikorerwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ari zo zigezweho zikorwa n’abanzi b’u Rwanda birirwa barutuka, barusebya, banarutuka.
Aha rero niho akomeza agira ati ” Ni ngombwa rero ko aho turi cyane cyane mwe muri mu mahanga, mwe musoma ibyo bandika, muranabazi abenshi, mugomba na rimwe kutaruhuka mutabasubije…mudasobanuye kugirango Isi yose imenye ukuri kw’ibyiza bibera mu Rwanda…”
Ambasaderi Ngarambe kandi mu butumwa bwe akomeza abwira Abanyarwanda bakunda igihugu ko ukuri kugaragazwa n’abakuzi ari inshingano zabo kunyomoza abaharabika igihugu.
Ati ” Ni inshingano ikomeye cyane kugirango mugaragaze isura nziza y’u Rwanda, ariko munacecekeshe mukome mu nkokora abo bose bashaka gusebya no guharabika u Rwanda.”
Amb. Ngarambe yakomeje asobanuro ko abo avuga ari abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aha rero niho Judi Rever yahise ajya kuri twitter agerageza gusemura ikinyarwanda cyavuzwe na Ambasaderi Ngarambe.
Ati: ” Biteye ubwoba. Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa arahamagarira ubugizi bwa nabi ku banzi ba leta..abanenga igihugu. Ku munota 1 n’amasegonda 10 (wa video) aravuga ‘mubacecekeshe mukome mu nkokora’, akavuga ko mu Gifaransa bisobanuye “rĂ©duire au silence et dĂ©truire’….bishatse kuvuga kwica mu kinyarwanda”.
Effrayant. L'ambassadeur du Rwanda en France appelle Ă la violence contre les ennemis de l'Ă©tat..ceux qui critiquent le pays. A 1'10″ il dit 'munacecekeshe mukome mu nkokora' – rĂ©duire au silence et dĂ©truire….ce qui veut dire tuer en kinyarwanda. https://t.co/X23XTzDzjg
— Judi Rever (@JudiRever) January 8, 2021
Abantu batandukanye bakoresha twitter barimo nk’uwitwa Ndoli Gitare bahise bibaza kuri iki kinyoma maze bamusbanurira icyo gukoma mu nkokora bisobanuye.
Aimable Bayingana we yamubwiye ko ashobora kuba arwaye mu mutwe amusaba kujya kwisuzumisha ngo atazagendera ko, mu gihe uwitwa Stany Mukurarinda asanga uyu afite ubusazi buvanze no kwishyira hejuru kugeza aho yumva arusha Ikinyarwanda benecyo.

Ikintu giteye ubwoba gishobora kumvikanisha ukuntu gusobanura ibintu nabi nk’uku bishobora kugira ingaruka zikomeye muri rusange, nuko bamwe mu batumva Ikinyarwanda barimo kugendera ku byatangajwe na Judi Rever ndetse bakanavuga ko ambasaderi Ngarambe akwiye kujyanwa mu butabera bavuga ko yahamagariye abantu ubwicanyi.
Umunyamamakuru Judi Rever akaba yarakunze kurebana ay’ingwe na Leta y’u Rwanda n’amashyirahamwe y’abacitse ku icumu badahwema kumushinja gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho akunze kumvikanisha ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri.

8 Responses
Judi Rever yabeshyeye ambasaderi w’u Rwanda yihaye gusemura Ikinyarwanda
Entre temps, la nĂ©gationniste Judi Rever a eu long temps d’antenne sur Radio Canada MontrĂ©al (en français) dans une entrevue avec StĂ©phane Bureau oĂą il rĂ©pĂ©tĂ© ses stupiditĂ©s et promu la thèse de double gĂ©nocide.
Je pense que les compatriotes rwandais devraient réclamer un droit de réponse

Byarushaho kumvikana neza mudushyiriyeho tweeter y’uwo mugore tukumva neza uburyo yasobanuye mu kinyarwanda uburyo butati bwo
Judi Rever yabeshyeye ambasaderi w’u Rwanda yihaye gusemura Ikinyarwanda
@Kagina, tweeter ye iriho asemura ikinyarwanda!ariko se uyu mugore uvukana urwango yanga uRwanda koko!njye nahoze ngiranngo ahafite isano,ibaze gukururuka canada ukaza kwirwaza umutwe mu Rwanda pe!ntazi ko abanga uRwanda bose bamaze guhura n’ihungabana koko!yaretse kwikururira kubaho nabi ko uko rutera imbere tunubaka ubumwe bwa bene Kanyarwanda Judi River azajya afatwa na Hypertension na za blood pressure, final akazira stroke!ubwo nanjye sinagenda ntakoze traduction ubwo riyo nkuru,akaba yaranivanze mubanyarwanda badashobotse ubwo yitwa JUDI RIVER=JUDI MWIJIMA!ahhhhhhh