Just Family mu nzira yo kubona umujyanama mushya

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’igihe kitari gito itsinda Just Family rimeze nk’iryasenyutse ndetse ritanagaragara cyane muri muzika Nyarwanda, kuri ubu ngo ryaba riri mu nzira zo kubona umujyanama mushya.
just
Ndahiro Papy Valens, usanzwe uzwi nk’umunyamakuru wa City radio niwe ushyirwa mu majwi ko agiye kuba umujyanama w’iri tsinda, ku bwe arabyemera akavuga ko ibiganiro babigeze kure.
Papy yagize ati: “ Ni byo koko, ibiganiro tubirimo bigana ku musozo, vuba aha turaba twarangizanyije kandi ndibaza ko hari intambwe bimaze kugeraho, vuba cyane turababwira ibyavuye mu biganiro kandi turimo kubinoza ku buryo tuzanahita dutegurana ibitaramo bitandukanye” .
Ku ruhande rw’abagize Just Family nabo baremeza ko Valens Papy ashobora kubabera umujynama mu minsi mike nyuma yo kunoza amasezerano y’ibizabafasha bombi muri ako kazi.

papy
Umunyamakuru, Valens Papy

Bahati umwe mu bagize Just Family yagize ati:” nibyo koko twatangiye ibiganiro, ubu turi kuvugana nibaza ko hari n’igitaramo yateguye tugomba kwitabira, agiye kudufasha gutegura ibitaramo vuba aha ibiganiro nibirangira muzamenya icyavuyemo”.
Mu gihe bombi bakivuga ko bari mu biganiro, iri tsinda rizaba rifite igitaramo kizaba ku cyumweru tariki ya 15 Gicurasi muri Zug Nut Club Kimisagara bakazaba bari kumwe na Tonny. Iki gitaramo kandi kikaba cyarateguwe na Valens Papy n’ubundi ushobora kubabera umujyanama.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste@Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *