Justin Bieber yasohowe muri gym shisha itabona i Los Angeles

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Justin Bieber yasohowe mu nzu y’imyotozo ngorora mubiri (gym) yitwa Dogpound mu Mujyi wa Los Angles muri West Hollywood mu mpera z’icyumweru bitewe n’umuhanzi mugenzi we.

Ibinyamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka TMZ , bitangaza ko Justin Bieber yasohowe muri iyo gym bitewe ahanini no kuba igihe yari mu myitozo, cyari kigenewe umuhanzikazi Taylor Swift.

Ayo makuru avuga ko Justin Bieber yagerageje gushaka kwanga kujya hanze ubwo bamubwiraga ko umwanya ugezweho ari uwa Taylor Swift. Ngo uyu mugabo yakomeje kwikinira indirimbo ye yise ‘Yummy’.

Gusa kuko ngo yabonaga nta kundi, yahisemo gusohoka kugira ngo Taylor Swift yinjire. Umwe mu bantu ba hafi ba gym Dogpound , yabwiye TMZ ko Justin yatashye atishimye ndetse ngo yasohotse nta yindi gahunda yatse yo kuzagaruka kuhakorera imyitozo.

Ubuyobozi bw’iyi gym, buvuga ko buri wese aba afite igihe cye, ko nta kibazo bubona mu kuba Justin Bieber yarasohowe nk’uko MailOnline ibitangaza.

Ubusanzwe aba bombi nta kibazo kizwi cyaba gihari hagati ya Justin Bieber na Taylor Swift.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *