Uwahoze ari Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yongeye kwibutsa abayobozi ba Rayon Sports ko “na nyina w’undi abyara umuhungu”, nyuma y’aho iyi kipe itakaje umukino wayihanganishije na Bugesera FC, bikayiviramo gutakaza umwanya wa mbere.
Ni umukino wari warasubitswe, hasigaye iminota 33 ngo urangire, wakinwe ku wa 21 Gicurasi 2025. Warangiye Bugesera FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-1, bituma APR FC yongera kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 61, naho Rayon igasigara ku mwanya wa kabiri n’amanota 59.
Mvukiyehe Juvénal, binyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, yasubije abari bamushinje kudashobora kwegukana igikombe ubwo yari ayoboye Kiyovu Sports mu mwaka wa 2023, ubwo nayo yatsindwaga na Sunrise FC ku itariki nk’iyo.
Mu magambo afite iseseme ry’ubuhanga, yagize ati:“Harya twananiwe gutsinda Sunrise FC? Mwebwe se mwazize iki kuri iriya tariki isa n’iyacu? Nsuhuriza abasaza uti karibu cyane, ni wo mupira w’i Nyarugenge.”
Aya magambo yafashwe nko kunnyega Rayon Sports, ndetse no kubutsa abafana n’abayobozi bayo ko gutsindwa atari icyaha cy’abayovu bonyine.


