Abayobozi mu Karere Ka Kabale mu gihugu cya Uganda bafite muri kasho Abanyarwanda 72 bagizwe n’abana 11, abagore 20 n’abagabo 4, bashinjwa kwinjira mu gihugu badafite ibyangombwa bibibemerera.
Umuvugizi w’igipolisi muri Kabale, Elly Maate, yavuze ko aba bafatiwe muri bus 2 z’ibigo bya Kalita na Horizon bitwara abagenzi, yongeraho ko aba bari barimo kwerekeza mu turere twa Kagadi na Kabarole hagati mu burengerazuba bwa Uganda.
Ubusanzwe iki gice cya Uganda ngo kibamo ibihumbi by’Abanyarwanda akenshi bajya kuhashaka imirimo. Aba bafashwe nabo bavuze ko bari bahamagawe babwirwa ko hari akazi mu mirima y’icyayi ya Kijura no mu bindi bice bya Bunyoro.
Umuvugizi w’igipolisi Elly Maate yakomeje abwira Chimpreports, dukesha iyi nkuru, ko itabwa muri yombi ry’aba bantu ryatewe n’amakuru yatanzwe n’ushinzwe umutekano ukorera Akarere ka Rukiga uyoborwa na komiseri witwa Emmy Ngabirano.
Biravugwa ko abana n’abagore bashyizwe ku ruhande bagatwarwa n’abashinzwe abinjira n’abasohoka, mu gihe abagabo bakomeza gufungwa bategereje kugezwa imbere y’inkiko.
Umukozi w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Uganda ukorera ku mupaka wa Gatuna, Gideon Baringye avuga ko ibi byo kwinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bikunze kuba muri ibi bice, akavuga ko Abanyarwanda binjirira mu bice bya Rubaya, Bigaga, Kamwezi na Bufundi


