Kabale: Bakoze umunsi mukuru bacinya akadiho bishimira ko bakize Airtel na MTN Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ibihumbi by’abaturage mu byiciro bitandukanye by’akazi mu giturage cya Katojo, mu Karere ka Kabale, muri Uganda kuri uyu wa Gatanu bakoze umunsi mukuru bacinya akadiho bishimira ko bakize ibigo by’itumanaho, Airtel na MTN Rwanda byari bimaze imyaka myinshi ari byo bibaha imirongo ya telephone nyuma yo kugeza iwabo iminara ibiri ya Airtel Uganda.

ECFaqnTXkAAXQad

Iyi minara yashabitswe na depite David bahati uhagarariye Ndorwa y’Uburengerazuba mu Nteko Ishinga Amategeko, ngo izafasha ibiturage bituranye n’u Rwanda kugira network nziza kurushaho na internet yihuta.

Nk’uko byatangajwe na Canon Kazooba, Meya w’Umujyi wa Ryakaremera, ngo abaturage basaga 30,000 baba mu biturage bya karujanga, Kibuga, Rubaya, Kahungye, Butanda, Namilyango, Bigaga, na Kacerere, bazaga mu Rwanda kugura simcards kuko nta kindi kigo cy’itumanaho gikorera muri Uganda cyari kibegereye.

ECFapsnXUAAvdiR
Depite Bahati yafatanyije n’umuyobozi wa Airtel mu gufungura iyi minara

Kazooba ati: “Uku ni ukuruhuka gukomeye ku baturage bacu. Tuba muri Uganda, ariko twifashisha MTN Rwanda mu guhamagara abandi bantu muri Uganda,”

Yakomeje agira ati; Iyo uhamagaye umurongo wose wa internet wo muri Uganda, MTN Rwanda iguca amafaranga menshi (Amashilingi 600 ku munota, asaga 148 frw).

CB436963 8CF5 4700 9A80 9BAE55F2AC41
Hakurikiyeho gucinya akadiho

ECGKtYTWkAUso41

Ubwo yasuraga ibice byegereye umupaka kuri uyu wa Gatanu, Chimpreports dukesha iyi nkuru iravuga ko yabonaga iminara ya MTN ku dusozi twinshi ku ruhande rw’u Rwanda.

Kugirango abaturage ba Katojo babashe kubona serivisi za Airtel na MTN mobile money, byabasabaga gukora ibirometero 40 bakajya mu Mujyi wa Kabale.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *