Uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yavuze ko yemeye kuyobora ihuriro rya politiki n’igisirikare rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN) ririmo abahoze muri AFC/M23, kubera ko abona igihugu kiri mu kaga kandi ko inzira y’amatora yonyine idashobora kugikura mu bibazo kirimo.
Yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na Conspiracy Tracker Great Lakes (CTGL), aho yagaragaje impamvu yemeza ko Congo ikeneye impinduka zikomeye mu miyoborere yayo, aho gukomeza gutegereza amatora ateganyijwe mu 2028.
Kabila yavuze ko yagiye abona ibimenyetso by’uko RDC ikomeje gusubira inyuma, cyane cyane mu miyoborere, umutekano n’imibanire y’abaturage; ibituma yumva ko adakwiye kuguma hanze y’urugamba rwo gushaka ibisubizo.
Mu gusobanura impamvu yemeye kugira uruhare muri FRN, yagize ati: “Nahisemo inzira ya nyuma”, mu kugaragaza ko yahisemo kugira icyo akora aho kureka igihugu kigakomeza kujya mu bibazo.
Yunzemo ati: “Byabaye ikibazo cyo kubaho cyangwa kutabaho kw’igihugu.”
Kabila yavuze ko abona ko ikibazo cya Congo kitagikwiye kureberwa gusa mu rwego rw’amatora, ahubwo ko hakenewe no guhindura uburyo igihugu kiyoborwa n’uko inzego zacyo zikora, ati: “Ese Congo ikeneye amatora cyangwa impinduramatwara?”
Yasobanuye ko impinduramatwara avuga atari ngombwa ko iba iy’intwaro n’amasasu gusa, ahubwo ko ishobora kuba impinduka mu miyoborere no mu buryo amatora ategurwa, kugira ngo atazongera kubyara ibibazo bimwe n’ibyabaye mbere.
Yashinje ubutegetsi bwa Kinshasa kubangamira ibiganiro
Kabila yavuze ko yari afite icyizere cy’uko ibiganiro bya politiki byashoboraga gukemura amakimbirane, ariko ko nyuma y’imyaka ibiri yaje kubona ko ubutegetsi bwa Kinshasa butagaragaza ubushake buhagije bwo kubikora.
Yashinje ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi gukomeza inzira y’intambara aho gushyira imbere ibiganiro byahuza impande zitandukanye.
Kabila yavuze ko iyo inzira ya politiki ifunzwe, abaturage basigara bafite amahitamo make, harimo kwemera uko ibintu bimeze cyangwa gushaka uburyo bwo kurwanya ubutegetsi.
Ku wa 12 Ukwakira 2026, Kabila yatangajwe nk’umuyobozi wa FRN, ihuriro ryasimbuye Alliance Fleuve Congo (AFC), yari ihuriyemo n’umutwe wa M23.
FRN irimo abayobozi bakomeye bahoze muri AFC/M23, barimo Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa, bagizwe ba visi-perezida, mu gihe Sultani Makenga yagizwe umuyobozi w’igisirikare.
Kuba Kabila yaremeye kuyobora iri huriro byagaragaje ko yinjiye ku mugaragaro mu ruhande rw’abarwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, mu gihe amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo akomeje kuba imbogamizi ikomeye ku mutekano w’akarere.



