Kaduha: Hashyinguwe imibiri 61 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 21 Mata 2021, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kaduha mu Karere ka Nyamagabe hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 61 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse ahantu hatandukanye mu Murenge wa Kaduha.

Imibiri yashyinguwe irimo 48 yakuwe muri GS Kaduha A aho yari mucyobo cyubatsweho ubwiherero bw’abanyeshuri ,imibiri 5 yakuwe mu kigo cy’amashuri cya GS Kaduha, imibiri 4 yakuwe ahitwa i Mugote mu mirima y’abaturage, imibiri 2 yakuwe ahitwa i Runyinya mu murima w’umuturage, umubiri umwe wakuwe ahitwa i Joma naho undi mubiri umwe ukurwa mu Murenge wa Mugano.

Urwibutso rwa Kaduha rusanzwe rushyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 47.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yavuze ko i Kaduha Jenoside yari ifite ubukana bukomeye cyane bikaba bigaragazwa n’umubare Munini w’Abatutsi bahiciwe. Yavuze ko biteye isoni n’ikimwaro kubona nyuma y’imyaka 27 hakiboneka imibiri y’abishwe muri Jenoside, ikintu kigaragara ko abaturage bagihisha amakuru y’ahajugunywe imibiri kandi bayazi.

Fidèle RWAMUHIZI wavuze mu izina ry’abacitse ku icumu b’i Kaduha , yagarutse ku mateka y’icyahoze cyitwa Bunyambiriri yavuze ko Abatutsi bo muri aka gace batangiye gutotezwa no kwicwa mu 1963.

Yatanze urugero rw’uburyo mu 1965 yagiye kwaka ibyangombwa byo gutangira ishuri akabyimwa kubera gusa ko ari Umututsi akaza kubyakirwa n’umuturanyi wari inshuti ya se bataramwica.

Yakomeje avuga ko nubwo abacitse ku icumu iyo batanga ubuhamya basoza bashimira Inkotanyi kuko zabarokoye ko ariko n’abakoraga Jenoside bakwiye gushimira Inkotanyi kuko zafashe igihugu ko iyo zitinda bari gusubiranamo.

Yashimiye bamwe mu bapadiri bahishe Abatutsi muri 1963 nka Padri Janssen i Kaduha na Padiri Stany de Jamblinne uri mu zabukuru akaba yararokoye benshi ku Cyanika.

Yagaye kandi Padri Robert Nyandwi wafatanyije n’Interahamwe, kimwe n’abandi bapadiri batereranye Abatutsi bakicwa.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku bw’umutima wo gutanga imbabazi ubu bakaba babanye neza n’ababiciye.

Yavuze ko kuri iyi nshuro ya 27 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu gace k’Ubunymbiriri hakigaragara abafite ingengabitekerezo ya Jenoside ko ariko kubarwanya na byo bikomeje.

Yavuze kandi ko abagifite ingengabitekerezo ya jenoside n’ivangura bibeshya kuko Abanyarwanda bazi aho bavuye bityo bakaba batakwemera uwo ariwe wese ushaka kongera kubatanya.

Source: CNLG

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *