gpnpjoswgaaduam.jpg

Kagame asanga hari byinshi Afurika yakwigira kuri Koreya y’Epfo byayifasha gutera imbere

Sangiza iyi nkuru

Perezida Kagame yagaragaje ko hari byinshi Afurika yagakwiye kwigira kuri Koreya y’Epfo, kandi ibyo asanga byayifasha gutera imbere binyuze mu rubyiruko rwayo nk’imbaraga yihariye.

Ibi yabitangarije kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 4 Kamena 2024, mu Nama ya mbere yahuje Koreya y’Epfo n’Umugabane wa Afurika (Korea-Africa Summit).

gpnpjoswgaaduam.jpg

Umukuru w’igihugu yavuze ko Koreya y’Epfo hari byinshi ihuriyeho n’Umugabane wa Afurika ndetse bikwiye gutera Afurika kumva neza inshingano y’ubwigenge no kwigira.

Ati “Koreya y’Epfo igaragaza ko igihugu gishobora guhinduka byihuse mu gihe gito. Hari igisobanuro cy’impamvu Afurika itaraba Umugabane winjiza ibitubutse? Afurika yakwihuta ndetse nta yindi nzira yo kubigeraho usibye kwibanda ku guhozaho, ubuzima, uburezi n’ikoranabuhanga.’’

gpnpjotw0aapgt8.jpg

Perezida Kagame yaboneyeho gushima ubufatanye bw’u Rwanda na Koreya y’Epfo mu guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yagaragaje ko inama yahuje Afurika na Koreya y’Epfo izashibukamo ubufatanye buhuriweho biturutse ku mahirwe ari nko muri gahunda zijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko rusange rya Afurika.

Yagize ati “Imikoranire na Koreya yibanze cyane ku guhanga udushya no kwihutisha ibijyanye no gusakaza ikoranabuhanga mu Rwanda no muri Afurika.’’

gpnpjoyxqaa516m.jpg

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyi nama izafasha mu kureba ko hari ibindi byakorwa n’impande zombi birimo kubyaza umusaruro ubwenge buremano (Artificial Intelligenge), ikoreshwa ry’ama-robots, kubyaza umusaruro ingufu no kuzigeza kuri benshi.

“Afurika ifite byinshi itanga mu bisubizo, cyane cyane yifashishije aisoko rusange (African Continental Free Trade Area). Kwihuza na Afrika, cyane cyane urubyiruko rwacu rushoboye cyane, ruzatanga inyungu mu myaka mirongo iri imbere. Afurika izaba intandaro yo kuzamuka ku Isi mbere y’igihe kirekire, mu gihe cyose tuzafatana uburemere ahazaza hacu,”uyu ni perezida Kagame ukomeza mu ijambo rye.

gpnpjomwsaaa4nk.jpg

Iyi nama iyobowe na Perezida wa Korea y’Epfo, Yoon Suk Yeol na mugenzi we wa Mauritania, Mohamed El Ghazouani uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

Yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Paul Kagame w’u Rwanda; Samia Suluhu wa Tanzania; William Ruto wa Kenya; Isaias Afwerki wa Eritrea; Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *