Nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli wayoboye Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, yasize avuze ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ayoboye umugabane wa Afurika, yakemura ibibazo byawo.
Ni ijambo Dr Magufuli yavugiye imbere y’abayobozi bakomeye muri Tanzania n’abahagarariye ibihugu byabo tariki ya 8 Nyakanga 2018, ubwo yari amaze kwakira indege nshya ya Boeing 787-8 Dreamliner y’ikigo cy’ubwikorezi bwo mu kirere cya Air Tanzania, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Julius Nyerere.
Icyo gihe, Dr Magufuli yabwiye abari bitabiriye uyu muhango ko Perezida Kagame ari we wamugiriye inama yo kubyutsa Air Tanzania yari imaze igihe kirekire idakora, amusobanurira ibyiza yageza ku gihugu, birimo guteza imbere ubukerarugendo. Yagize ati: “Reka nshimire Perezida Kagame. Yarambwiye ati ‘wowe bikore. Nutinda ushobora kuzahura n’imbogamizi zikomeye.”
Dr Magufuli yabwiye aba bayobozi bimwe mu bibazo bikizitiye iterambere ry’umugabane wa Afurika birimo kuba ubukoloni bw’ubu; aho ihora iteze amaboko ibiturutse hakurya yayo. Yahereyeho avuga ko Perezida Kagame ayoboye uyu mugabane, byose yabikemura neza.
Yagize ati: “Nizeye ko Nyakubahwa Kagame abaye umuyobozi wacu wa Afurika, yakemura neza ibi bibazo. Yakemura neza ibibazo biri mu bihugu bya Afurika, yakemura neza ibibazo by’ubukoloni bw’ubu bukorwa n’umuntu uturutse hanze ya Afurika, akazanira Abanyafurika ibibazo.”
Dr. Magufuli yavuze ko Perezida Kagame afite ubunararibonye, cyane ko yamenye ibibazo by’Abanyarwanda, akabasha kubikemura. Ati: “Azi ibibazo by’Abanyarwanda, azi ibibazo bishobora kuzanwa n’umuntu n’ubwo yaba umwe gusa. Birashoboka ko ryaba ari itangazamakuru ritangaza cyangwa rikandika ikintu cyazana uruhuri rw’ibibazo.”
Yakomeje ati: “Kagame arabizi, ubunararibonye bwe ni bunini, ni yo mpamvu njye nizera ko izina yanditse muri Afurika no kuba ari umuyobozi mwiza wa Afurika no kuba akunda urubyiruko rwa Afurika, ubwo bunararibonye bwageza ibihugu bya Afurika ku iterambere.”
Nyakwigendera yavuze ko Perezida Kagame amubwira ku iterambere rya Afurika, yamuganirije ku kintu cy’ingenzi cyatuma uyu mugabane ubona ibisubizo by’ibibazo ufite. Ngo ni uko urubyiruko rwakorana umwete kandi rukumva ko amahirwe rwabyaza umusaruro arwegereye.
Ati: “Ariko yanganirije ikintu kimwe cy’ingenzi, ko urubyiruko rugomba kumenya ko nta cy’ubusa, ni ngombwa ko dukora akazi, twige gukunda akazi. Nitwiga gukora akazi, bizaba igusubizo cy’ibibazo duhura nabyo. Dufite ibyanya bigari twabaza umusaruro, igikenewe ni uko urubyiruko rutekereza, hakorwe iki kijyanye n’urubuga uriho? Ntidutekereze ko buri gihe wirukiye i Burayi, ari bwo uba ugiye kubona ibisubizo, birashoboka ko ibibazo byacu byakemurirwa hano hano muri Afurika, hifashishijwe amahirwe ya hano muri Afurika.”
Dr Magufuli aherutse kwica n’indwara y’umutima tariki ya 17 Werurwe 2021. Ni umuyobozi wa Tanzania wigaruriye imitima y’Abanyarwanda cyane bitewe ahanini n’uko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere yasuye kuva yajya ku butegetsi mu Gushyingo 2015. Byabaye tariki ya 6 Mata 2016, we na Perezida Kagame batashye ku mugaragaro ikiraro cya Rusumo n’ibiro bya gasutamo byaho. Bakomereje i Kigali, yitabira itangira ry’icyumweru cy’icyunamo ndetse anasura urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ku Gisozi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


