Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ni umwe mu bantu bitezweho kwifatanya n’abaturage ba Israel kuri uyu wa Kabiri, itariki 22 Nzeri, mu muhango wo kwibuka Perezida wa 9 na Minisitiri w’Intebe wa 8 w’iki gihugu, Shimon Peres, wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel akaba n’umuntu waranzwe n’ibikorwa n’icyerekezo, umaze imyaka 4 atabarutse.
“Igihe cyonyine kidashidikanywaho kuri twe, ni ejo hazaza. Ikintu cyonyine dufite amahirwe yo guhindura, ni ejo hazaza, ejo hazaza h’ikiremwamuntu, ndetse n’ejo hazaza h’umuryango. Ndizera gusubira mu iyerekwa ry’abahanuzi – kugira ngo ndebe ejo hazaza, ntarebeye mu maso y’ejo hashize, ” aya ni amagambo y’ubwenge yigeze kuvugwa na Shimon Peres.
Ubuzima bwa nyakwigendera Shimon Peres bufitanye isano n’amateka ya Leta ya Isiraheli kuva mu ntangiriro zayo. Peres kandi yizeraga n’umutima we wose imbaraga zo gusana Isi binyuze mu guhuza abantu b’impande zose z’Isi. Uyu mwaka, kubera icyorezo cya coronavirus, umuhango wo kwibuka uzakorerwa kuri internet.

Nyakwigendera Shimon Peres
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Jewishweek, uyu muhango wo kwibuka, uzitabirwa n’umuryango wa Peres, Perezida wa Israel, Reuven Rivlin, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, Hillary Clinton, Tony Blair, Igikomangoma Hassan cya Yorodani, Nicolas Sarkozy, n’umuririmbyi Barbara Streisand.
Uyu muhango kandi uzitabirwa n’abana bagera ku 100.000 bo muri Israel, biganjemo abiga mu mashuri yitiriwe Shimon Peres.
Uyu muhango ukaba uteganyijwe kuri uyu wa 22 Nzeri guhera saa 4:00 kugeza saa 5:00 z’igitondo ku isaha yo muri Israel, u Rwanda rukaba rugenda inyuma ya Israel ho isaha imwe, bisobanuye ko umukuru w’igihugu saa cyenda z’igicuku aza kuba ari maso.
Shimon Peres witabye Imana ku itariki 28 Nzeri 2016 ku myaka 93 y’amavuko, ni umunyapolitiki wo muri Israel wabaye Perezida wa 9 wa Israel kuva mu 2007 kugeza mu 2014. Yabaye kandi Minisitiri w’Intebe wa Israel kabiri ndetse aba Minisitiri w’Intebe w’agateganyo hagati ya za 70 kugeza muri za 90.
Yabaye kandi umudepite, aba minisitiri w’ububanyi n’amahanga, uw’ingabo, uw’ubwikorezi ndetse aba na minisitiri w’imari.


