Kagame ntiyari kurota kohereza ingabo muri SADC atabyemerewe_Ramaphosa

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yatangaje ko umuryango w’ibihugu biri mu karere ka Afurika y’Amajyepfo, SADC, ari wo wemereye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame kohereza ingabo mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

U Rwanda rutabarizwa muri SADC rwohereje ingabo (abasirikare n’abapolisi) 1000 mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique guhera tariki ya 9 Nyakanga 2021, nyuma y’amasezerano yo gutabarana ibihugu byombi byagiranye. Yashyizweho umukono na Perezida Kagame na mugenzi we, Filipe Nyusi mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Gusa igitekerezo cyo kohereza ingabo z’u Rwanda mbere y’uko gishyirwa mu bikorwa cyabaye nk’igikurura umwuka mubi hagati ya SADC na Mozambique iri muri uyu muryango, kuko uwari umuvugizi wawo, Stergomena Lawrence Tax yigeze gutangaza ko batigeze bakimenyeshwa.

Umwuka mubi wongeye kuzamuka ubwo u Rwanda rwoherezaga izi ngabo muri Mozambique mbere y’iza SADC, bigera aho uwari Minisitiri w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Nosiviwe Mapisa-Nqakula atangaza ko bibabaje.

Nosiviwe tariki ya 10 Nyakanga 2021, yabwiye igitangazamakuru SABC News ati: “Birababaje kuba ingabo zoherejwe mbere y’uko SADC yohereza izayo kubera ko amasezerano yose Mozambique yagiranye n’u Rwanda, twateganyaga ko u Rwanda ruzafasha Mozambique ariko rugendeye ku murongo watanzwe n’abakuru b’ibihugu bya SADC.”

Perezida Ramaphosa mu kiganiro yagiranye na The Africa Report nyuma y’inama yahuje abakuru b’ibihugu bya SADC yafatiwemo icyemezo cyo kongera ingabo zabo igihe cy’ubutumwa muri Mozambique tariki ya 5 Ukwakira 2021, yabajijwe niba hari uruhare uyu muryango wagize mu kuba ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu.

Uyu Mukuru w’Igihugu yasubije ko Perezida Kagame yohereje izi ngabo mu bwumvikane n’ubufatanye byuzuye. Ngo ntiyari kurota kohereza ingabo muri Mozambique, uyu muryango utabanje kubyemera. Ati: “Kagame ntabwo yari kurota kohereza ingabo muri SADC atahawe uruhushya.”

N’ubwo ingabo z’u Rwanda n’iza SADC zose zirwanya ibikorwa by’iterabwoba muri Cabo Delgado, ntabwo zikorera hamwe. Umuhuza w’ibi bikorwa ni ingabo za Mozambique, FADM, kuko zikorana n’impande zombi.

Komanda wungirije w’ingabo za SADC ziri muri Mozambique, Brig. Gen. Dumizani Nzinge aherutse kubazwa n’umunyamakuru wa SABC niba kudakorana kw’izi ngabo atari imbogamizi mu rugamba rwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba, yemera ko koko ari imbogamizi, gusa aca amarenga ko gutangira guhuza imbaraga byaba biri mu nzira.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kagame ntiyari kurota kohereza ingabo muri SADC atabyemerewe_Ramaphosa
    Kbs
    Ndabemera
    Cyane
    Nange
    Mfite
    Umukecuru ufite imyaka ijane 117 afite amateka meshi mwamusura
    Kumaganira
    Sawa ndabemera
    Cyane

  2. Kagame ntiyari kurota kohereza ingabo muri SADC atabyemerewe_Ramaphosa
    Kbs
    Ndabemera
    Cyane
    Nange
    Mfite
    Umukecuru ufite imyaka ijane 117 afite amateka meshi mwamusura
    Kumaganira
    Sawa ndabemera
    Cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *