Kagame ‘Umukiza’ rukumbi wari utegerejwe mu kugarura icyizere cyo kubaho

Sangiza iyi nkuru

-Muhumure, ibibazo biraza gukemuka menye amakuru ko Afande Kagame ari mu nzira aza.
-Buri kintu cyose cyari cyapfuye, ingabo zadushizeho
-Ababimenye baravugaga ngo ikiri buturokore ni Afande Kagame
Ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwanzikaga, rutangiwe n’abana b’u Rwanda bari barambuwe uburenganzira mu gihugu cyabo, bakagirirwa ibicibwa ishyanga, batangiye badahirwa n’urugendo.
Nyuma y’umunsi umwe urugamba rutangiye, uwari umugaba mukuru w’ingabo za FPR Inkotanyi (RPA), Maj Gen Fred Gisa Rwigema yiciwe i Nyabwishongwezi arashwe, ibintu bisubira irudubi.
Minisitiri w’Ingabo z’Igihugu, Gen James Kabarebe, umwe mu batangije urwo rugamba, yasobanuriye Intore z’abanyamakuru i Nkumba mu karere ka Burera, ko rwari urugamba rw’injyanamuntu, batakaje icyizere cyo kurutsinda bahereye ku byago byari bikomeje kubagwirira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Maj Gen Rwigema yaberuriye ko ari intambara ikomeye, ati “Abafite ubwoba basubire inyuma, kuko intambara dutangiye ikomeye … kandi ntimwibeshye ngo hari abandi bazayidufasha atari Abanyarwanda ubwabo.”
Mu gihe kingana n’iminsi 14 ya mbere y’urugamba, bamwe mu bayobozi bakuru ba APR barishwe bitera icyuho gikomeye mu buyobozi, ndetse n’umuhate utangira kugabanuka ku basirikare bari basigaye.
Uretse Rwigema,Tariki ya 23 Ukwakira mu rugamba rw’i Ryabega haguyemo Maj Bunyenyezi na Maj Bayingana,baguye mu mutego wa FAR.
Gen Kabarebe avuga ko uko batangiye urwo rugamba bagera muri 200 bishwemo benshi, ku buryo icyizere cyo gutsinda urwo rugamba cyahise kiyoyoka.
Ati “ Buri kintu cyose cyari cyazambye na Bunyenyezi yapfuye…”
Amaso bayerekeje k’uwo bafataga nk’umukiza
Gen Kabarebe avuga ayo makuru mabi amaze kumenyekana abantu bose bacitse intege. Ati “Ababimenye bose baravugaga ngo ikiri budutabare ni Afande Kagame.”
Kagame icyo gihe ngo yari umusirikare w’ Umunyarwanda wabaga mu ngabo za Uganda, ariko wari wubashywe n’ingabo za RPA n’iza Uganda. Imwe mu mico yamurangaga ngo yari umunyakuri w’umuhanga wangaga agasuzuguro, ku buryo abanyamakosa batinyaga kumwiyereka.
Icyo gihe ngo Bunyenyezi ngo yabajyanye mu biro ababwira inkuru nziza. « yaratubwiye ati ‘Dont worry (nimuhumure), ibibazo biraza gukemuka, menye amakuru ko afande Kagame ari mu nzira aza muhumure. »
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gen Kabarebe avuga ko Kagame yemeye kuva mu buzima bwiza yari abayeho muri Amerika, aho yigaga akaza kuyobora urugamba, ari ubwitange budasanzwe yagaragaje.
Abaza izo ntore niba hari uwari guhara ubwo buzima ngo aze ku rugamba, habuze n’umwe umanika ukuboko.
Nyamara ngo ibyari byananiye RPA, Kagame yaraje arabishobora, ndetse bagenda batsinda urugamba buhoro buhoro.
Ati « Nta muntu wari kubona uko urwo rugamba ruri kugenda [batsindwa umusubizo] ngo yongere kurutangiza, twari twatsinzwe, ariko yaraje turatsinda. »
Mu basirikare nabo ngo bari baziranye babona ko nta wundi wari kubatabara uretse Kagame.
Ati « Abasirikare twese twari tuziranye ukomeye twashoboraga kugenderaho ni Afande Kagame. »
Tariki ya 20 Ukwakira 1990, Paul Kagame wari Majoro yavuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika atangira inshingano zo kuyobora urugamba, azana uburyo bushya bw’imirwanire n’izindi mpinduka nyinshi zatumye APR itsinda urwo rugamba.
Zimwe muri izo mpinduka zirimo kuvana urugamba mu Mutara hari ubutaka bw’umurambi, aho FAR yakoreshaga intwaro zikomeye zirimo n’indege igatsinda RPA. Icyo gihe yarwimuriye mu ntara y’Amajyaruguru ahari imisozi n’amashyamba arimo iry’ibirunga byafashije RPA kwihishamo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyo mirwanire yatumye ingabo za RPA zitsinda urugamba, maze tariki ya 4 Nyakanga 1994, inkuru nziza itaha ku Murindi ko inkotanyi zigaruriye Kigali, u Rwanda rwabohojwe, inkuru mbi itaha ku ‘Gikongoro’ aho ingabo za FAR na Guverinoma y’Abatabazi bari bageze bahunga.
RPA yakomeje kubohora ibindi bice bitandukanye by’igihugu, tariki ya 17 Nyakanga ibohora Umujyi wa Gisenyi. Tariki ya 19 Nyakanga hashingwa Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ihuriyemo amashyaka menshi, uretse ayari yagize uruhare mu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi; MRND na CDR.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *