Kagame: Umukuru w’igihugu wifuzwa n'Abanyafurika batari bacye ngo ababere perezida

Sangiza iyi nkuru

Ibigwi n’imyato bya perezida Kagame nk’umwubatsi w’igihugu bimaze kurenga imbibi za Afurika byambuka bigana n’ibwotamasimbi, aho uburyo yongeye kubaka u Rwanda bituma aratwa amashimwe n’abandi banyafurika ndetse rimwe na rimwe bifuza nta gushidikanya kugira umuyobozi ureba kure kandi ukunda abaturage be nkawe nk’uko byemejwe n’umunyamakuru wa RFI, Jean Baptiste Placca mu kiganiro yagiranye na mugenzi we Magali Lagrange.

Umunyamakuru Magali yatangiye ikiganiro avuga ko imyigaragambyo y’abarimu ikunze kugaragara hirya no hino yibutsa ko uburezi atari ikintu za guverinoma nyinshi ku mugabane ziha agaciro mu gihe uru rwego rw’uburezi kimwe n’urw’ubuzima ari inzego z’ingenzi cyane ku hazaza h’ibihugu.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Jean Baptiste yavuze ko mu mitwe y’iterabwoba nka Boko Haram n’indi, inzobere zose zizakubwira ko mu bantu zikoresha ari gake wasangamo abantu wavuga ko bize bihagije. Nko muri Afurika kimwe no mu Burayi, ngo abakora iterabwoba bashakisha abo bakoresha mu bantu batagira imirimo cyangwa mu bantu b’inzererezi.
Ngo guteza imbere uburezi rero mu nzego zinyuranye ni kimwe mu bintu byakuraho iki kibazo cy’ahantu imitwe y’iterabwoba ikura ingufu kandi ngo uburezi cyangwa kwiga niwo muti urambye.
30874401453_f28dc01605_z

Yatanze urugero avuga ko ari yo mpamvu Abanyafurika hafi ya bose basuye u Rwanda batungurwa nuko barusanze. Yavuze ko abayobozi b’u Rwanda bizeza abaturage ubwishingizi bw’ubuzima ndetse n’uburezi bufite ireme. Ibi ngo bikaba bituma abaturage b’u Rwanda bagira uruhare mu bukungu bw’igihugu cyabo, akaba ari nabyo biha perezida Kagame ishema abandi bayobozi badafite ku Mugabane wa Afurika.

Umunyamakuru Magali yabajije mugenzi we niba koko Kagame ari icyamamare nk’uko bivugwa, avuga ko bitangaje ukuntu yabashije kwigarurira imitima itari iy’abaturage be gusa ahubwo n’iy’abandi. Ngo bagenzi be benshi b’abakuru b’ibihugu bamufata nk’umuyobozi ureba kure nubwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi, abaharanira uburenganzira bwa muntu bagaragaza impungenge zo kuba ashaka kuba ku butegetsi ubuziraherezo.

maxresdefault
Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bacye wishimirwa n’abakiri bato

Muri Gicurasi 2015, itsinda rya Banki Nyafurika y’Iterambere mu nama ritegura buri mwaka harimo iyabereye I Kigali yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “ Ubuyobozi Afurika dukeneye ikwiye .” Icyo gihe ngo izina rya perezida Kagame ryagarukaga kenshi havugwa ku gikwiye gukorwa, ndetse na we ubwe wari mu nama akibutsa ibyo Abanyafurika bakwiye kureka.

Magali yabajije niba Kagame ari we muyobozi wo muri Afurika ukwiye gufatirwaho urugero gusa, Jean Baptiste yemera ko hari n’abandi nka Obasanjo wigeze kuyobora Nigeria uvuga ko mbere yo kuvuga ubuyobozi bwiza hagomba kubanza kumvikana “ Afurika Twifuza ”: Afurika itarangwamo akarengane, iha urubyiruko amahirwe n’amahirwe amwe ku bagore. Naho Thabo Mbeki wigeze kuyobora Afurika y’Epfo yongeraho ko igomba kuba ari Afurika itarangwamo ubugizi bwa nabi, amakimbirane, intambara, ubukene ndetse na ruswa.

Perezida kagame n'uwahoze ari umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Dr Dlamini Zuma
Perezida kagame n’uwahoze ari umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Dr Dlamini Zuma

Obasanjo ngo yakomeje avuga ko ubuyobozi butareba kure cyangwa budafite icyerekezo ataba ari ubuyobozi. Yemeje ko umugabane wa Afurika kuri ubu ufite abayobozi bamwe bujuje ibisabwa ariko ko umubare wabo udahagije. Aha rero niho Mo Ibrahim yahise azamukira abanza kwisegura kuwo yakomeretsa, avuga ko umugabane wa Afurika ari uw’abantu bakiri bato ugererenyije n’indi, ariko ko ari nawo wonyine usanga umuyobozi uri mu myaka 90 agishaka indi manda. Icyo gihe yagize ati: “ Birakwiye guha abakiri bato umwanya!”

Ese Perezida Kagame avuga iki ku buyobozi?

Perezida Kagame avuga ko Abanyafurika bata umwanya munini bavuga ku buyobozi, basobanura imiterere y’ubuyobozi bukenewe ndetse bagata umwanya bavuga ibibazo, ariko akibaza ati: “Ariko se dukora dute ngo hakorwe ibyo tuzi ko tugomba gukora ngo umugabane umere neza? Kugirango abaturage bacu bumve bameze neza?”

Thabo Mbeki yaraneruye avuga ko abakuru b’ibihugu bya Afurika hagati yabo batagira ubushake kandi bigatuma birinda kubwizanya ukuri. Yagize ati: “Tugira ubwoba bwo kubwizanya ukuri hagati yacu. Ubwoba bwo kubwira undi: Bwana perezida, muritwara nabi! Niba tutagerageje, kandi ibyo ntibihinduke mu kinyejana, tuzaba tukibaza ubuyobozi Afurika ikwiriye.”

Aha tukaba twabibutsa ukuntu ubwo ibibazo byo mu Burundi byatangiraga perezida Kagame yigeze kugira atya akabaza impamvu perezida Nkurunziza ashaka kuguma ku butegetsi kandi abaturage bamwereka ko batamushaka ariko akaba yarafashwe nk’umwanzi w’igihugu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *