Bwiza

Kagame yaganiriye na Gnassingbé muri Cambodge

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 14 Ugushyingo 2026 saa 17:19
Kagame yaganiriye na Gnassingbé muri Cambodge

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida wa Togo akaba n’Umuhuza wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko aba bayobozi bahuriye i Phnom Penh muri Cambodge ku wa 14 Ugushyingo 2026, mbere yo kwitabira inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wagize Gnassingbé umuhuza mu bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC ndetse no mu biganiro bigamije gukemura ibibazo biri hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda mu 2025.

Muri Mutarama 2026, Gnassingbé yagiriye uruzinduko mu Rwanda, aho ibiganiro yagiranye n’abayobozi b’u Rwanda byibanze ku mahoro n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari, ndetse no ku mubano w’ibihugu byombi.

Muri urwo ruzinduko, u Rwanda na Togo byashyize umukono ku masezerano akuraho viza ku bafite pasiporo z’ubwoko bwose. Ibihugu byombi kandi byasinyanye andi masezerano atatu muri Nzeri 2026, ajyanye n’ubufatanye mu bya politiki, ishyirwaho rya Komisiyo ihuriweho y’Ubutwererane ndetse n’ubufatanye rusange.

Ibiganiro bya Kagame na Gnassingbé bibaye mu gihe Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo ari mu bahatanira kuyobora OIF muri manda ya 2027-2030.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.