Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje imiyoborere mibi muri bimwe mu bihugu bya Afurika n’ikibazo cy’ubushobozi buke, nka zimwe mu mpamvu nyamakuru zikomeje gutuma iterabwoba rifata indi ntera kuri uyu mugabane.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyitwa ‘Battlegrounds’ aheruka kugirana Herbert Raymond McMaster wahoze ari Umujyanama mu biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’Umutekano ku ngoma ya Trump hagati ya 2017 na 2018.
Iki kiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, cyibanze ku ngingo zitandukanye, zirimo urugendo rwo kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ingingo ijyanye n’imiyoborere, umutekano mu karere k’ibiyaga bigari, umubano wa Afurika na Amerika, n’izindi.
Ikiganiro cy’Umukuru w’Igihugu na McMaster cyabaye mu gihe ibihugu bitandukanye by’Umugabane wa Afurika byugarijwe cyane n’ibikorwa by’iterabwoba bidahwema guteza umutekano muke no gutwara ubuzima bw’abantu.
Nka Somalia imaze imyaka myinshi yugarijwe n’umutwe wa Al-Shabaab, Mali yugarijwe n’Abajihadiste, Mozambique yugarijwe na Islamic State mu gihe ibihugu bya Nigeria, Tchad, Niger na CamĂ©roun byakunze kwibasirwa n’ibitero by’umutwe wa Boko Haram.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo yugarijwe n’imitwe yitwaje intwaro, mu gihe ubutegetsi bwa Repubulika ya Centrafrique na bwo bugeramiwe n’inyeshyamba zishyigikiye uwari Perezida w’iki gihugu, François BozizĂ©.
Perezida Kagame yabajijwe impamvu abona iterabwoba rikomeje kwiyongera ku mugabane wa Afurika, igaragaza imiyoborere mibi n’ubushobozi buke nka zimwe mu mpamvu nyamukuru.
Ati: “Mu bunararibonye bwanjye n’amasomo nize, nasanze hakenewe guhuza imbaraga kw’ibi bihugu aho ibikorwa by’inyeshyamba, iterabwoba; ibi bintu byose biri kuba. Igituma ibi bihugu bitabasha gukemura kiriya kibazo, biraganisha ku miyoborere, biraganisha ku bushobozi bwa za leta bwo gukora ibintu byo kurinda ibyo bintu kugaragara.”
Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Kuba dufite ibyo bikorwa biteza akaga, ni ikimenyetso cy’uko hari intege nke nyinshi mu miyoborere yacu, haba ku mugabane no mu bihugu birebwa n’ikibazo.”
Ku bwa Perezida Kagame, kuba imitwe ikorera iterabwoba ku mugabane wa Afurika ikoresha intwaro n’ibindi bikoresho byo guteza umutekano muke, ikwiye kugwanywa binyuze mu guhuza imbaraga zitandukanye.
Yunzemo ko “Kurwanya iriya mitwe byonyine ntibizatanga umusaruro mwiza n’ubwo waba ufite ubwo bushobozi. Ugomba kurenza amaso ibyo mu gusesengura kugira ngo umenye impamvu nyamukuru [z’ikibazo] hanyuma ukagikemura. Ibyinshi muri byo bishingiye kuri Politiki cyangwa kuri ibi bibazo by’imiyoborere navugaga.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko buri gihe hakenewe uburyo bwo guhuza ubushobozi mu kurwanya iriya mitwe, haba ibikorwa bya gisirikare ariko nanone ibikorwa bishingiye kuri Politiki bituma ikomeza kubaho na byo bigakemurwa, ngo kuko hari ubwo yuririra ku ntege nke ibihugu bifite.
Bijyanye n’uko akenshi na kenshi ibikorwa by’iterabwoba biba byambukiranya imipaka, Perezida Kagame asanga nanone hakenewe ubufatanye hagati y’ibihugu byaba ibya Afurika no hanze yayo, mu rwego rwo guhashya iriya mitwe.


