Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Gicurasi, yakiriye anagirana ibiganiro n’intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique, Amb. Valentine Rugwabiza.
Amb. Rugwabiza unasanzwe ari umuyobozi w’Ubutumwa bwa bwo kugarura amahoro muri kiriya gihugu (MINUSCA), ubwo yakirwaga muri Village Urugwiro n’Umukuru yari kumwe n’umuyobozi w’ingabo ziri mu butumwa bwa MIMUSCA, Lt Gen Humphrey Nyone.
Aba bombi bari mu Rwanda aho bitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Umutekano kuri Afurika (ISCA).
Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko ibiganiro bya Perezida Kagame, Amb. Rugwabiza na Lt. Gen. Nyone “byibanze ku mutekano w’akarere”, ndetse bariya bombi bashimye umusanzu u Rwanda rukomeje gutanga mu rwego rwo kugarura amahoro muri Centrafrique.
Amb. Valentine Rugwabiza wakiriwe na Perezida Paul Kagame, yahawe inshingano zo kuyobora MINUSCA muri Mata 2022 asimbuye umunya-Sénégal, Mankeur Ndiaye.
Mbere y’aho yari yarakoze imirimo itandukanye irimo kuba intumwa y’u Rwanda mu muryango w’Abibumbye i New York muri Amerika.
Ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique Rugwabiza abereye umuyobozi, u Rwanda rubufitemo ingabo ndetse n’abapolisi bose hamwe babarirwa mu 2,000.
Ni ubutumwa u Rwanda rufitemo ingabo kuva muri 2014.


