Kagame yahuye na Museveni, Wilmès yiyemeza gufasha Rusesabagina, u Rwanda ntirwitabira itora ku Burusiya: inkuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 4 Mata 2022, cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iza politiki muri dipolomasi n’ubutabera.

Harimo ko:

Rusesabagina yagumishirijweho igihano, Minisitiri Wilmès anenga urubanza

Urukiko rw’ubujurire tariki ya 4 Mata 2022 rwagumishirijeho Paul Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25 yari yarakatiwe n’urukiko rukuru mu mwaka ushize, ubwo rwari rumaze kumuhamya icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.

Rusesabagina yakatiwe ataracyitabira urubanza, ariko ubushinjacyaha bwo bwajuriye bumusabira igifungo cya burundu nk’uwari umuyobozi mukuru w’ihuriro rya MRCD rishamikiyeho umutwe witwaje intwaro wa FLN.

Ariko Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Sophie Wilmès, yanenze uru rubanza, asobanura ko umwenegihugu wabo Rusesabagina atahawe uburenganzira bwo kunganirwa, anatangaza ko guverinoma y’igihugu cye izakomeza ibiganiro n’iy’u Rwanda kugira ngo afashwe.

Perezida Kagame yanenze ibihugu bishinja u Rwanda kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, tariki ya 7 Mata 2022 ubwo yatangizaga icyumweru cyo kunamira abazize jenoside yakorewe Abatutsi n’iminsi 100 yo kubibuka, yanenze ibihugu binini kandi bikomeye bishinja u Rwanda kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Perezida Kagame yamenyesheje ibi bihugu ko u Rwanda ari igihugu gito, ariko kinini mu butabera, na ho ibyo bihugu bikaba binini ariko byagera mu butabera bikaba bito. Yabishingiye ku buryo bihana abantu burimo kubanyonga no kubakubitisha umuriro w’amashanyarazi.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwakuyeho igihano cy’urupfu mu Itegekonshinga ryacyo, kandi hari abo rwashoboraga kugihanisha barimo abakoze jenoside, anakomoza ku kuba ingabo za RPF Inkotanyi zitarahoreye abishwe, ahubwo zigahitamo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Perezida Kagame yahuriye na Museveni i Nairobi

Perezida Kagame yahuriye na Yoweri Museveni wa Uganda i Nairobi tariki ya 8 Mata 2022 nyuma y’imyaka ibiri badahura, bagirana ibiganiro birebana n’umubano w’ibihugu bayoboye umaze igihe mu biganiro by’impande zombi.

Ikiganiro cy’aba bakuru b’ibihugu cyakurikiwe n’umuhango wo kwakira Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) nk’umunyamuryango mushya w’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba, EAC, witabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu babiri: Uhuru Kenyatta wa Kenya na Félix Tshisekedi wa RDC.

RDC yemerewe kwinjira muri EAC tariki ya 29 Werurwe 2022. Ni icyemezo cyafashhwe n’abakuru b’ibihugu by’uyu muryango, bari bateranye bifashishije ikoranabuhanga rihuza amashusho.

U Rwanda ntirwitabiriye itora rikura u Burusiya muri HRC

U Rwanda ntabwo rwitabiriye itora ry’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ryo gukura u Burusiya mu kanama k’uyu muryango gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, UNHRC.

Iri tora ryabaye tariki ya 7 Mata, ryemejwe n’ibihugu 93, 24 biraryanga, ibindi 58 birifata. Ibindi 18 birimo u Rwanda ntibyaryitabiriye.

Ntabwo u Rwanda rwasobanuye impamvu rutitabiriye iri tora, kimwe n’ibindi bihugu 17 gusa rwo uwo munsi rwari rwatangiye icyumweru cyo kunamira abazize jenoside yakorewe Abatutsi.

FDLR yavuzwe mu bitero bya FARDC

Umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda, wavuzweho kwifatanya n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (FARDC) mu kugaba ibitero kuri ARC izwi nka M23.

Tariki ya 6 Mata ni bwo M23 yari imaze iminsi 5 itangaje ko ihagaritse ibitero, yashinje FARDC kuyigabaho ibitero yifatanyije na Batayo ya FDLR yitwa CRAP iyoborwa na Col. Ruhinda, hamwe na Mai Mai Nyatura.

FARDC ntacyo yigeze ivuga kuri ubu bufatanye, gusa bwavuzwe na mbere y’uko M23 isenyuka mu 2013, ubwo yarambikaga intwaro, abarwanyi bari bayigize bagahungira mu bihugu bituranye na RD Congo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kagame yahuye na Museveni, Wilmès yiyemeza gufasha Rusesabagina, u Rwanda ntirwitabira itora ku Burusiya: inkuru z’icyumweru
    Ni iyihe nyungu dufite mu rubanza rwa Rusesabagina? Ese ntitwareka Ububiligi bukamucira urubanza cyanga tukumvikana urundi rukiko rwaca urwo rubanza? Nkeka byaruta aho gukururana kandi hari ibitarebeka neza mu ifatwa lye!

  2. Kagame yahuye na Museveni, Wilmès yiyemeza gufasha Rusesabagina, u Rwanda ntirwitabira itora ku Burusiya: inkuru z’icyumweru
    Ni iyihe nyungu dufite mu rubanza rwa Rusesabagina? Ese ntitwareka Ububiligi bukamucira urubanza cyanga tukumvikana urundi rukiko rwaca urwo rubanza? Nkeka byaruta aho gukururana kandi hari ibitarebeka neza mu ifatwa lye!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *