Kagame yasobanuye impamvu yagiye guturana n’abarimo Butera Knowless i Bugesera

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasobanuye ko yahisemo kujya gutura mu karere ka Bugesera, kubera impamvu y’amateka aka gace gafite yerekeye kuba baragaciragamo abantu kugira ngo bajye kugapfiramo.

Umukuru w’Igihugu akanaba umukandida w’umuryango RPF Inkotanyi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yari yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza muri kariya karere. Abanyamuryango ba RPF babarirwa mu 260,000 ni bo bari baje kumwakira.

Umuririmbyikazi Ingabire Butera Jeanne uzwi mu muziki nyarwanda nka Butera Knowless ari mu bagarutse ku byiza Perezida Paul Kagame amaze kugeza ku Banyarwanda, nyuma y’imyaka 30 ahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni Knowless uvuga ko Jenoside yatwaye benshi mu bo mu muryango we yatumye yisanga mu buzima mubi, burimo kuba “mu kazu k’ikibahima karutwa no kuba hanze” yabanagamo n’umuntu wo mu muryango we wasigaye amurera.

Uyu mugore uri mu bayoboye umuziki nyarwanda yashimiye Perezida Kagame wamufashishe kwiga amashuuri yisumbuye ndetse na Kaminuza, ibyamuciriye inzira yo kwinjira mu muziki no gutangira “kubona akantu”.

Mu byo Butera Knowless wakuriye mu kibahima yavuze kandi ko yishimira, ni uko kuri ubu we n’umugabo we Ishimwe Clement basigaye batuye mu nzu nziza kandi nini, ku buryo icyumba yarayemo atari cyo abyukiramo.

Knowless cyo kimwe na Perezida Kagame, kuri ubu na we atuye mu karere ka Bugesera, ndetse yabwiye Umukuru w’Igihugu ko yishimira kuba ari abaturanyi.

Yagize ati: “Nyakubahwa Chairman, ikintu cyadukomeje tukaguma muri ubu Bugesera ni vision (icyerekezo) yanyu, ni uko twizerera muri mwebwe”.

“Twarebye vision mufitiye u Bugesera n’u Rwanda turicara turavuga tuti ‘umusaza afashe ikibuga [cy’indege] agikubita mu Bugesera, imihanda’…Twarahagumye dutura neza, turatekana; ariko noneho nyakubahwa Chairman mwadukoreye umuti, tugiye kubona tubona mwebwe na madamu mutubereye abaturanyi b’i Bugesera”.

Butera Knowless yavuze ko kuba Perezida Kagame yaragiye gutura mu Bugesera byatumye abari barabanje kubaca intege bababwira ko bagiye gutura mu mashyamba batangira kubahamagara babasaba kuhabashakira ibibanza na bo bakajya guturayo.

Ni Knowless waboneyeho gusaba Umukuru w’Igihugu ko mu gihe amatora azaba yarangiye Abanyarwanda bamaze gutora ku gipfunsi, yazatumira abaturanyi be mu rwuri rwe, mu rwego rwo gutaramana no kwishimana.

Ati: “Rwose pe, gahunda nirangira ibintu bimeze neza mwaruhutse, muzagire gutya mudutungure nyakubahwa Chairman, mudutumire nk’abanya-Bugesera hariya mu rwuri rwanyu kabisa, tuze nyakubahwa Chairman dutaramire ziriya nyambo, twishime, twinegure.”

Perezida Paul Kagame ubwo yafataga ijambo yijeje Knowless ko ibyo yasabye bizakorwa, ashimangira ko usibye gutaramana n’abaturanyi be azanabagamira.

Ati: “Nk’uko Knowless yabivuze, turi abaturanyi. Ni uko yavuze mbere yanjye, na ho ibyo yasabye nanjye nari mbifite [muri gahunda]. Nzashaka umwanya mbatumire, dutarame; ndetse kuko twebwe akantu (agafaranga) twatangiye kukabona kera, twe dushobora no kugaba. Ubwo tuzabagabira rero”.

Perezida Paul Kagame yahise asobanurira abanya-Bugesera ko icyatumye ajya kuba umuturanyi wabo bifitanye isano n’amateka aka karere gafite, bijyanye no kuba karacirirwagamo Abatutsi kugira ngo bazagwemo.

Ati: “Icyatumye nza guturana namwe byari ugusubiza ikintu numvise kuva kera, gituruka ahantu habiri: hano mu Rwanda ubwaho ariko no mu baturanyi. Iyo bavuze ngo ‘ni Umugesera’ babaga bavuze iki? Ni Umugesera ni nk’igitutsi, igitutsi ariko kijyanye n’uko natwe twitukaga”.

Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Aha mu Bugesera mu mateka yavuzwe, bahaciraga abantu ngo bajye kugwayo. Ntabwo hari ahantu ho kuba, ubanza ngo haranabaye na za Tsetse zaryaga abantu bakarwara, bagapfa. Ubanza ahari mu Rwanda mu Bugesera bari bagenewe kuba mu Bugesera ngo bicwe n’indwara ya Tsetse”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko usibye kuba yarubatse mu Bugesera ndetse hakaba hari n’ibikorwa remezo, n’ibindi bikiza.

Yunzemo ko “impamvu [yahubatse] yari ukuvuga ngo mu Rwanda hose nta hantu ho gucira abantu ngo bajye gushirirayo. Nta n’abantu abo ari bo bose mu Rwanda bagenewe kurimburwa ngo babuzwe ubuzima bwabo. Rero naravuze nti ‘hariya hantu harimburirwaga abantu reka njyeyo nk’ikimenyetso cyo kubihakana, cyo kubirwanya”.

Perezida Kagame yasabye abanya-Bugesera n’Abanyarwanda muri rusange kubana neza, ahubwo bakikorera ibyabo bibareba mu rwego rwo gukomeza guteza imbere igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *