Frida Masanja Kajala wahoze akundana na Harmonize, nyuma yo kumara igihe nta kintu atangaza ku by’urukundo rwe na Harmonize, ku rubu yabohotse arabivuga ariko yirinda gutangaza uwo yamusimbuje gusa avuga ko ahari .

Nairobinews itangaza ko Kajala aganira n’umunyamakuru Mambo Mseto, yavuze ko yatandukanye na Hamonize kuko yari akiri muto yashakaga umwanya uhagije ngo arusheho gukora ibyo ashaka.
Ikindi n’uko ngo uyu muhanzi atajyaga aha umwanya Kajala, bityo ngo akabibona nk’utamuha agaciro ahitamo kumureka.
Kajala yahishuye ko kugeza ubu uyamaze kubona undi mukunzi mushya ukomoka muri Kenya akaba ari umunyapolitike.Gusa yanze guhishura uwariwe ariko ngo arazwi .
Yagize ati”Ubu ndi mu rukundo n’umunya Kenya uzwi akaba n’umunya Politike.Ndamuzi neza gusa ntabwo ndi mubabwire kuko arazwi.”
Mu 2022 nibwo Hamonize yatandukanye na Kajala, nyuma yameze macye batangaje kumugaragaro ko bari mu rukundo.
Kajala usanzwe ari umukinnyi wa Cinema muri Tanzania, yavuze ko kugeza ubu yamaze gufata amasomo bitewe n’uyu muhanzi bityo ngo ntazongera gukora ikosa ryo kumuha andi mahirwe.


