kakwenza.jpg

Kakwenza wahunze Uganda yamaze kugera mu Budage

Sangiza iyi nkuru

Umwanditsi Kakwenza Rukirabashaija wahunze ubutabera bwa Uganda bwari bumukurikiranyeho icyaha cyo gutuka Umukuru w’Igihugu n’umuhungu we, yamaze kugera mu Budage.

Umuyobozi w’umuryango w’abanditsi, PEN Center mu Budage, Deniz Yücel yemeje ko Kakwenza yagezeyo amahoro kuri uyu wa 23 Gashyantare 2022.

Ku rubuga rwa Twitter, Yücel yagize ati: “Nka PEN Deutschland twishimiye kwakira Kakwenza Rukira mu Budage. Mwarakoze cyane PEN International n’abandi bose bamufashije kubohoka mu maboko y’abamutotezaga.”
kakwenza.jpg

PEN, ishami ryo mu Budage, yemeje ko Kakwenza ari kwitabwaho n’inshuti zo muri uyu muryango, uyu munsi zikaba ziteganya kumushakira icumbi ritekanye araba arimo, anivuza ibikomere yatewe ubwo yari afungiwe muri kasho.

Uyu muryango kandi wanatanze isezerano ko mu gihe Kakwenza azaba ameze neza, azavugira ijambo rye mu ruhame.

Kakwenza yahunze mu ntangiriro z’uku kwezi nyuma yo kwangirwa n’urukiko kujya kwivuriza ibi bikomere mu mahanga. Amaze kuva muri Uganda, yatangarije kuri Facebook ko nakira azatahuka.

Guhunga kwe yagufashijwemo n’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi hamwe n’umuryango PEN International nk’uko ubyemeza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *