Kuri iki Cyumweru, abarwanyi b'ihuriro rya FRN, bafashe centre ya Bulambika, muri Teritwari ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo bisobanuye ko bagenzura Bunyakiri yose.
Amakuru ava muri ako gace avuga ko ingabo za FARDC hamwe n’abarwanyi ba Wazalendo basubiye inyuma berekeza muri Hombo-Sud.
Kugenzura agace ka Bunyakiri bishobora guha iri huriro amahirwe yo gufungura imirongo mishya y’imirwano yerekeza mu zindi ntara ebyiri: Intara ya Maniema, banyuze mu karere ka Shabunda, ndetse n’Intara ya Ituri, banyuze mu gice cy’amajyepfo y’akarere ka Walikale.

Undi mugambi w’ingenzi waba ari ugufata no kugenzura inzira ya Kaziba, hagamijwe gufasha abarwanyi bari i Minembwe no kugerageza gukomeza imbere berekeza mu Ntara ya Tanganyika, banyuze mu karere ka Fizi.

