Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 7 Ukwakira 2026, guhera saa yine n'igice za mu gitondo, ihuriro ry’ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa, cyane cyane abagize umutwe wa FDLR, zakoze ibikorwa byo gusenya mu gace ka Shanje no mu nkengero zaho muri Teritwari ya Kalehe.
Amakuru atangazwa n’Ihuriro AFC/M23 aravuga ko amazu menshi y'abasivili yatwitse hamwe n'isoko ryaho, bikomeza kwambura abaturage imitungo yabo, imibereho yabo, ndetse n'ahantu ho gucururiza.
Ihuriro AFC/M23 mu itangazo ryashyize ahagaragara ryavuze ko amakuru y’inyongera ku bijyanye n’ibyangiritse ndetse n’ababa baguye muri ibi bikorwa bizatangazwa nyuma.
Itangazo rikomeza rivuga ko kuva ku wa Kabiri, itariki 6 Ukwakira 2026, saa moya za mugitondo, kugeza na n’ubu, ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa zikomeje gutera ibisasu kuri Rugezi no mu nkengero zaho mu karere ka Minembwe, hakoreshejwe drone kamikaze.
AFC/M23 yibutsa ko ibi bikorwa byo kurenga ku ihagarikwa ry’imirwano byagaragaye mu gihe i Goma hakirwaga intumwa z’Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe, zagiyeyo mu rwego rwo gushakisha igisubizo cya politiki mu gukemura amakimbirane. Gukomeza ibyo bikorwa hatitawe kuri izo ntumwa ngo birashimangira uburemere bw’ikibazo.
AFC/M23 yongeye gushimangira ko kurengera abaturage b'abasivili bikomeje gushyirwa imbere, kandi ingabo zayo zikomeje kuryamira amajanja ziteguye kurinda abaturage igitero icyo ari cyo cyose, hakoreshejwe disipulini, ubunyamwuga, n’ubushake.


