Umunyamakuru witwa Kabinda Kalimina yarimo asoma ingingo z’ingenzi z’amakuru kuri Televiziyo yo muri Zambia yitwa ‘KBN TV News’ (Kenmark Broadcasting Network), arabihagarika, avuga ahubwo uko amaze iminsi myinshi akora, adahembwa. Mu byatunguranye, mu mpera z’icyumweru gishize, ku masaha y’umugoroba, Kalimina yagize ati ” Nkorera itangazamukuru mwa bantu mwe. Turi ibiremwamuntu. Tugomba guhembwa.” Kennedy Mambwe, Umuyobozi wa KBN TV, abinyujije ku rubuga rwa Facebook rw’iyo Televiziyo yanenze ibyakozwe na Kalimina. Ati ” Kalimina yari yasinze. ngo yari yasinze. Twe nka ‘KBN TV, twamaganye imyitwarire y’ubusinzi yagaragaye muri ‘video’ yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bikozwe n’umwe mu banyamakuru bacu badakora ku buryo buhoraho (part-time) mu gihe yari agiye kuvuga ingingo z’ingenzi z’amakuru.” Yavuze ko Televiziyo ya ‘KBN TV’ yashyizeho uburyo bwiza ndetse n’inzira abakozi bayo banyuzamo ibibazo byabo. Mambwe yavuze ko ubu harimo gukorwa iperereza ryo kumenya ukuntu uwo munyamakuru wari wasinze yagiye kuri televiziyo, kandi hari ibihano byo mu buryo bw’imyitwarire bizafatirwa uwo ari we wese waba yarabigizemo uruhari. Ku rubuga rwa ‘Facebook’, Kalimina mu kugaragaza ishingiro ry’ibyo yakoze, yagize ati “Yego rwose, narabikoze kuri Televiziyo bigaragara, kuko kuba abanyamakuru benshi batinya kuvuga, ntibisobanuye ko batagomba kuvuga”. Si muri Zambia gusa havugwa gutinda guhemba Abanyamakuru. Iki kibazo kirahari mu bitangazamakuru bimwe na bimwe byo mu Rwanda n’ubwo ntawe uraduka ngo abivugire kuri televiziyo. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
Ingamba zikomeye kuri COVID-19 (GumMurugo, Guma Karere) Leta ifata zungura umuturage? Ninde uhomba?
youtube.com



2 Responses
Kalimina yahagaritse gusoma amakuru kuri TV yivugira iby’amezi menshi amaze adahembwa
nabanyamakuru bo mu Rwanda batinyuke babivuge
Kalimina yahagaritse gusoma amakuru kuri TV yivugira iby’amezi menshi amaze adahembwa
nabanyamakuru bo mu Rwanda batinyuke babivuge