Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kamala Harris kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2021 yasimbuye Perezida Joe Biden by’agateganyo mu gihe cy’iminota 82, ubwo uyu Mukuru w’Igihugu yisuzumishaga amara mu bitaro bya Walter Reed.
Umuvugizi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Jen Psaki yasobanuriye ku mbuga nkoranyambaga ze ati: “Perezida yavuganye na Visi Perezida hamwe na Ronald Klain (uyoboye ibi biro) ahagana saa 11:35 am mu gitondo. Perezida yari ameze neza, muri icyo gihe yasubukuye inshingano. Arakomeza agume muri Walter Reed kugeza arangije isuzuma.”
Nk’uko amategeko abiteganya, Perezida Biden yabanje kubimenyesha Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite, Nancy Pelosi na Senateri Patrick Leahy wo mu ishyaka rye ry’Abaharanira demokarasi mu masaa yine.
Ibaruwa yabandikiye dukesha CNN igira iti: “Uyu munsi ndajya kwikoresha isuzuma ryo kwa muganga rinsaba gusubika akazi. Bitewe n’iki kibazo, niteguye guha ububasha n’inshingano bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Visi Perezida by’agateganyo, mu gihe gito cy’iyi gahunda no mu gihe ndaba ndimo gukira.”
Iki gikorwa cyatwaye isaha n’iminota 22, Perezida Biden asubirana inshingano yari yahaye Kamala Harris.
Mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byanditswe ko umugore wa mbere ayoboye iki gihugu n’ubwo bibaye mu gihe cy’iminota. Uyu ni Kamala Harris.


