Kamembe: Urukiko rwakatiye abagore bari bakurikiranweho guhohotera umucamanza

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’Ibanze rwa Kamembe kuri uyu wa Gatatu, itariki 11 Kanama, rwakatiye abagore bane bari bakurikiranweho icyaha cyo guhohotera umucamanza, igihano cy’umwaka umwe w’igifungo nyuma yo kubahamya iki cyaha bakoreye n’ubundi kuri uru rukiko ku itariki 09 Nyakanga.

Harrison Mutabazi, umuvugizi w’ubucamanza, avugana na The New Times yemeje aya makuru yongeraho ko usibye igifungo, abahamijwe icyaha banaciwe amande ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Hagati aho, abajamijwe icyaha bafite iminsi 30 yo gutanga ubujurire bwabo mu gihe baba batanyuzwe n’igihano bahawe.

Mutabazi kandi yibukije abaturage ko hari inzira zemewe n’amategeko umuntu wumva yarenganyijwe n’urukiko anyuramo agashaka ubutabera aho kugaba igitero ku bakozi barwo.

Aba bagore bakatiwe bavugwaho kuba ari abayobozi b’agatsiko k’abagore bagera muri 50 ku itariki yavuzwe haruguru bigabije ahakorera urukiko bagatera umucamanza n’umwanditsi w’urukiko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *