Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, avuga ko Kaminuza y’ u Rwanda (UR) itazi imitungo yayo gusa ngo iki kibazo kigiye gukemuka. Ibi Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya yabibwiye inteko rusange y’umutwe w’abadepite kuri uyu wa kabiri, ubwo yatangaga ibisobanuro mu magambo ku bibazo by’imicungire mibi y’imari n’umutungo muri Kaminuza y’u Rwanda. Yavuze ko muri Kanama 2021, Kaminuza y’u Rwanda izaba ifite urutonde rwuzuye rw’umutungo wayo ndetse mu minsi iri imbere imwe mu mitungo yayo ikazegurirwa abikorera kugira ngo ibyazwe umusaruro uko bikwiye. Abagize Inteko Ishinga Amategeko, bavuze ko batunguwe no kumva ko Kaminuza y’u Rwanda itazi umutungo wayo. Ni nyuma y’aho raporo z’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta mu bihe bitandukanye, zagiye zigaragaza ko iyi Kaminuza itazi umutungo wayo wose kuko ntaho wanditse. Ikibazo cy’imicungire mibi y’imari n’umutungo muri Kaminuza y’u Rwanda si gishya, ugendeye kuri raporo zitandukanye z’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta. Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, Obadiah Biraro avuga ko nawe ubwe azi imiterere y’iki kibazo cy’imicungire mibi kiri muri iyi Kaminuza. Ibyo bishimangirwa na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ya 2019/2020, igaragaza ko Kaminuza y’u Rwanda itazi umutungo wayo wose, byumwihariko hakaba hari ibibanza 55 idafitiye ibyangombwa. Ku kibazo cy’imitungo imwe n’imwe itabyazwa umusaruro uko bikwiye, ahatanzwe urugero rwa zimwe mu nyubako za Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Minisitiri w’uburezi yahishuye ko hari gahunda yo kuzegurira abikorera ngo bazibyaze umusaruro uko bikwiye. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


