Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwashimiwe kuba bwarivuguruye kaminuza ikazamuka mu myigishirize nk’uko bigaragara ku rutonde rwakozwe na Webometrics Ranking of World Universities.
Iki kigo gikora urutonde rwa kaminuza 26,300 zihiga izindi ku isi ndetse kaminuza 1,520 zihiga izindi muri Afurika. Urutonde rukaba rukorwa kabiri mu mwaka; muri Mutarama na Nyakanga.
Ku rwego rw’Umugabane wa Afurika, Kaminuza y’u Rwanda (UR) yaje muri kaminuza 100 za mbere, ku mwanya wa 96, ikaba yazamutseho imyanya 27 yose ivuye ku mwanya wa 123 yari iriho muri Nyakanga umwaka ushize.
Ku rwego rw’Isi, Kaminuza y’u Rwanda yashyizwe ku mwanya wa 3499, aho yazamutseho imyanya 408 yose ivuye ku mwanya w’3,907 muri Nyakanga umwaka ushize.
Kaminuza y’u Rwanda kandi yaje ku mwanya wa 10 muri kaminuza zo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ivuye ku mwanya wa 11 yari iriho ku rutonde ruheruka.
Muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, Kaminuza y’u Rwanda yari ku mwanya wa 52 ivuye ku mwanya wa 67 mu mwaka ushize.
Iyi nkuru dukesha The New Times ivuga ko Kaminuza y’u Rwanda yashyizwe ku rutonde rwa kaminuza zihiga izindi bwa mbere muri Nyakanga 2014. Icyo gihe ikaba yaraje ku mwanya wa 200 muri Afurika.
Muri Mutarama 2016, yari ku mwanya w’140 muri Afurika no ku mwanya wa 72 muri Afurika yo Munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Muri kaminuza 10 zihiga izindi muri EAC, harimo Kaminuza ya Nairobi, iza imbere mu karere no ku mwanya wa 8 muri Afurika, na Kaminuza ya makelele yo muri Uganda ya kabiri iza ku mwanya wa 11 muri Afurika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Izindi kaminuza ni iya Kenyatta , Kaminuza ya Dar Es Salaam, Kaminuza ya Jomo Kenyatta, Kaminuza ya Jomo Kenyatta y’ubuhinzi n’ikoranabuhanga, Kaminuza ya Mbarara y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, Kaminuza y’ubuvuzi ya Mahimbili yo muri Tanzania na Kaminuza ya Egerton yo muri Kenya.
Prof. Nelson Ijumba, wungirije umuyobozi mukuru wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, avuga ko uku kuzamuka kwatewe n’ubushakashatsi bwarushijeho gukorwa muri iyi kaminuza kandi akaba ari kimwe mu bigenderwaho mu gushyirwa ku rutonde.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



