Inama nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda, (Rwanda Higher Education Council) HEC, yahagaritse Kaminuza ya Mount Kenya ishami rya Rusizi hamwe na kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze bazira kuba baratangije amwe mu mashami na gahunda z’amasomo kuko bitangwa zitabifitiye uburenganzira.
Zimwe muri kaminuza zagezweho n’ iki cyemezo harimo Kaminuza ya Mount Kenya ishami rya Rusizi na Kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze.

Umuyobozi wa HEC, Dr. Innocent Mugisha, yabwiye itangazamakuru ko ayo mashuri yafunzwe kuko hari ibyo babuzwa n’amategeko ariko bakanga bakabirengaho kandi bigira ingaruka no ku banyeshuri.
Yagize ati “Turashaka kuburira Abanyarwanda mu itangira ry’ amashuri 2015/2016.
Abantu bajye kwiyandikisha bari maso muri za porogaramu zemewe, kuko bimaze kugaragara ko hari za Kaminuza zimwe zagiye zemererwa gutangira amaporogaramu amwe, ariko bakiyongereramo ayandi, abanyeshuri bakajya kubimenya byageze hagati, bigateza ikibazo.”
Charles Kamuru ushinzwe itumanaho muri Kaminuza ya Kigali, yavuze ko hari ibyo HEC yabasabye, ariko bakaba batarabyuzuza mu ishuri ryigiramo icyiciro cya gatatu cya Kaminuza i Musanze, ariko ngo bari mu biganiro ku buryo kuwa Mbere bizaba byagiye mu buryo.

Yagize ati “Porogaramu (gahunda z’amasomo) zatangwagayo zaremewe na HEC, ariko hari ibyo basaba, ubu turi mu biganiro ngo turebe ko ibibura twabyuzuza. No kuwa Mbere dufitanye inama nabo kugira ngo noneho ibyo badusaba tubiganireho, tubyuzezo, noneho ibe Campus yemewe neza.”
Iri shami rya Kaminuza ya Kigali i Musanze ryigiramo abanyeshuri bagera kuri 50.
Dr. Mugisha uyobora Inama nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza avuga ko n’ubwo hari amwe mu mashuri yafungiwe porogaramu zigishwaga, hari n’ izindi zari zarafunzwe zakomorewe n’ubwo uyu muyobozi atifuje guhita azitangaza kuko ngo hari ikiganiro n’abanyamakuru bari gutegura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


