Kaminuza yamaganye amakuru avuga ko yigisha ibijyanye n’ubupfumu no kuroga

Sangiza iyi nkuru

Kaminuza ya Machakos muri Kenya, yamaganye amakuru akomeje gukwirakwira avuga ko yatangiye kwigisha amasomo ajyanye n’ubupfumu n’uburozi.

Aya makuru yabanje gutangazwa n’igitangazamakuru cyo muri Tanzania cyitwa Daily News Digital, cyavugaga ko Kaminuza ya Machakos izajya yigisha aya masomo mu gihe cy’imyaka ine.

Daily News yavuze ko kandi nyuma y’iyi myaka abanyeshuri biga aya masomo, bazajya bahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree).

Yavuze ko kandi hari abishimiye aya masomo, bakaba bayagereranya n’ubutabire (Chemistry) busanzwe bwigisha mu mashuri yose.

Umuyobozi muri Kaminuza ya Machakos ushinzwe imikoranire y’abayigana, Adam Shisia yahise yamagana aya makuru nk’uko igitangazamakuru Mpasho kibivuga.

Shisia kandi yasabye abayabonye n’abayabona kutayaha agaciro. Ati: “Turabamenyesha ko amakuru acaracara arebana n’impamyabumenyi mu bijyanye no kuroga atari ukuri, mudakwiye kuyaha agaciro.”

Amasomo ajyanye no kuroga yavuzwe kuri iyi kaminuza yerekeye umugenzo gakondo ukorwa mu bihugu byiganjemo ibyo muri Afurika, aho uwukora aba agambiriye kugirira nabi mugenzi we, nko: kumwica, kumusaza no kumumugaza zimwe mu ngingo z’umubiri.

Muri uyu mugenzo hifashishwa ibyatsi n’ibindi bikoresho bya gakondo, hari abavuga ko biherekezwa n’amagambo y’umutongero.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *