Abasore abaturage bavuga ko bigize ibihazi, bitwaza imihoro ityaye n’imbwa nyinshi bakubise umugabo witwa Daniel hakire w’imyaka 43 n’umugore Janviere Uwagirinema w’imyaka 39 batuye Ruhozankanda, Umudugudu wa Murambi, Akagari Gishyeshye, mu Murenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi, babamena imitwe. Uku gukubitwa kw’aba bombi kwabereye mu Gasantere ka Ruhozankanda. Umwe mu bari aho byabereye uvuga ko ari umucuruzi yabwiye BWIZA amazina y’abari ku isonga. Avuga ko abo bita ibihazi batagira ikindi bakora ari batanu barimo ku isonga uwitwa John na Dodiye n’ubusanzwe ngo bazengereje rubanda, hamwe n’abandi basore batatu umwe azwi nka Kirimbuzi, undi akitwa Gasake. Uyu muturage ati ” Umugabo yaje aje gukiza umugore we, umugabo bamukomerekeje mu mutwe umugore na we bamutema mu musaya, ubu barimo kwivuza.” Hakire wavuganaga imbaraga nke ati ” Nibyo nakubiswe kuwa Mbere. Ubiri inyuma ni Froduard Cyenjana n’umuhungu we. Nari nje ngo bampe ikesi yanjye nabatije, kumbe banteze. Banjombaguye ibintu mu mutwe bamapagazeho. Naraye mu bitaro, njye n’umugore wanjye tumaze gutakaza nka Frw 40,000 twivuza.” BWIZA yamubajije niba hari icyo ubuyobozi buri gukora ku kibazo cye ati ” Nta bufasha bampaye haba kuva ku mudugudu, ndi mu bitaro nibwo numvise ngo gitifu yarahageze, kugeza ubu nta muyobozi urangeraho.” Umuryango we ubayeho mu bwoba Uyu muturage yatangarije BWIZA ko umuryango we ubayeho mu bwoba bwo kugirirwa nabi. Ati ” Bavuga ko ngo twabarogeye umwana inyatsi. Uwo Cyenjana ni uwo kwa Datawacu. Bavuga ko batazafungwa bataranyica. Baherutse kumva ko mama yaje kunsura anzaniye agashera, bashaka kuza kuntera, abantu barababuza.” Yahamirije BWIZA ko ubu ari ku karago, umugore we yajyanye impapuro zo kwa muganga kuri RIB ngo atange ikirego, ko ” Iyo bugorobye bahita bifungirana ngo batagirirwa nabi. Urumva nta bwisanzure, tubayeho mu bwoba.” Asaba inzego z’ubuyobozi ko bwamuha ubutabera, bugasuzuma akarengane yakorewe, agakubitwa ku buryo ubu ntacyo abashaka kwikorera, ababikoze bakaba bidegembya nta we ubatunga urutoki. Dodiye na John bazengereje abatuye Rukoma Dodiye yiyise umwami w’ishyamba ry’ i Murambi BWIZA kandi yahawe amakuru ko mu minsi ishize hari umuturage waturutse ahitwa Kayenzi agemuye ku bitaro by’i Remera Rukoma, yamburiwe mu ishyamba ry’i Murambi aranakubitwa bikomeye. Uwo Dodiye yashyizwe mu majwi ko yaba yarabigizemo uruhare dore ko yiyise umwami w’iryo shyamba ry’i Murambi riri hafi yaho aba kwa sekuru. Uyu muturage wavuganye na BWIZA ati ” Hari amakuru yavugaga ko uwo munya-Kayenzi yakubiswe akanamburwa n’ingemu ye. Uyu musore Dodiye yagiye ahwihwiswa, yirirwa yihishahisha, ntushobora kumubona atarinzwe n’imbwa nyinshi, iyo adafite umuhoro mu ntoki aba yawusesetse mu ipantalo, iyo hagize igikoma ahita awukuramo, mbese bigize ibihararumbu ahubwo tukibaza kuki abantu babangamira umutekano w’abaturage bigeze aha abayobozi barebera?” John abana n’umukobwa w’imyaka 15 nk’umugore n’umugabo ubuyobozi burebera Mu gihe RIB n’izindi nzego zireberera abana zihanganye n’ikibazo cyo gusambanya abana no guterwa inda z’imburagihe, abaturage babwiye BWIZA ko John yarongoye umwana w’imyaka 15, ubu bakaba babana nk’umugore n’umugabo, nta we ubakomye imbere haba mu Isibo, mu Mudugudu cyangwa ku Kagari n’Umurenge. Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa ati “Uyu John amaze gutunga abagore batatu ariko bose ntawe bamarana kabiri. Ikibabaje ni uko ubu yarongoye akana k’imyaka 15 niko babana ariko ubuyobozi ntacyo bwakoze ngo uburenganzira bw’uwo mwana buhabwe agaciro, nkeka ko hari abayobozi babashyigikiye niba atari ukubatinya.” Abaturage bakomeza bavuga ko hashize imyaka imyaka mike uyu John avuye muri gereza ngo akaba yari yakomerekeje umuntu akoresheje ibimene by’amacupa ahitwa mu Gisenyi. Uyu muturage ati ” Ni igihazi kandi aranabyigamba aho aba ari hose nubu amaze iminsi arara mu gihuru kubera ko akeka ko yafatwa, ntabwo mwahurira mu nzira rwose ngo ubacike mu kagoroba cyangwa ahantu hatari abantu.” Kuwa 4 Ukuboza 2020, BWIZA yabagejeho inkuru ivuga ko aba hari abasore mu Murenge wa Rukoma bazengereje abaturage, babakubita, babambura n’andi mabi menshi ariko ubuyobozi bukadutangariza ko ntacyo bwabikoraho. Inkuru irambuye Wasoma:
BWIZA yahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma avuga ko yakoze impanuka, atari mu kazi.
Twahamagaye Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SSP Theobald Kanamugire nimero ye yari ifunze. Turaza gukomeza kugerageza ngo twumve icyo ubuyobozii buvuga kuri iki kibazo.

12 Responses
Kamonyi: Abitwaje imbwa n’imihoro bamennye umutwe umugore n’umugabo
Ibyihebe se byageze iwacu? Ntibishoboka. None se nta n inkeragutabara ziba aho ngo zihagarike izo mbwebwe n imbwa zazo? Ariko se nta buyobozi buri aho? Kuva mw isibo kugera ku karere? Ndumiwe pe.

Ariko se aba bantu aho bavugiwe kuki nta gikorwa ngo bahe abaturage amahoro????
Nta muntu unanirana ku kategeko, cyane cyane ahungabanya amutekano w’abandi, ngo bivugwe hekugira igikorwa badafite ababashyigikiye cyangwa babakingira ikibaba mu nzego z’ibanze.
Ntibiki=wiye kureberwa kuko bishobora gutuma abaturage bihanira kuko baba babuze kirengera.

Mwaramutse gukora accident ntabwo bivuzeko utakora akazi ayo ahampagara uwamusigariyehoc nibyo umusaza ajya ababwira

Ujye undebera!
Ubu ejo nihahira upfa, abayobozi bavuge ngo” ntamakuru abaturage batanze!”
Ahhhhhhhh!!!!!!!