Kamonyi :Hari abatacyorora ihene n’ingurube kubera ‘Ibihazi’

Sangiza iyi nkuru

Mu karere ka Kamonyi murenge wa Ngamba mu Ntara y’Amajyepfo haravugwa abasore biyise ibihazi birara mu ngo z’abantu bagasahura amatungo n’ibindi babonye hafi.

Abaturage bavuga ko nta muntu ucyorora ihene cyangwa ingurube kuko bahita baziba kandi ku munsi ukurikiyeho bagahura nabo bibye ntibagire icyo babatwara kuko ari ibihazi batagira icyo batinya.Aba baturage bavuga ko ibyo bihazi byamaze no kwinjiza ubwo bwihebe mu bana bakiri bato.

Umwe mu baturage yagize ati”Nta we icyorora ihene cyangwa ingurube.None abantu batinyuka kujya mu kibuti cy’ingurube abantu bahari agatwara ingurube zose , atari igihazi yaba ameze ate?”

Bavuga ko ibi bihazi byitwaza intwaro gakondo, ku buryo iyo bahuye n’abo bashaka kwiba batanatinya kubakubitisha izo ntwaro nk’imihoro n’ibindi kandi ngo nta muyobozi umukurikira ngo abimubaze.

Kuba ibihazi ngo ni umuco ukomeje kugenda ukura wiganza no mu bakiri bato, kuko ngo basigaye bava mu mashuri bakiyunga kuri bakuru babo bakagenda babigiraho ingeso zitari nziza.Ibi bituma hari ababyeyi bagira impungenge ko hari abana babo bashobora kwisanga babaye ibihazi bityo bagasaba ko Leta yagira icyo ikora.

Umubyeyi umwe waganiriye na Radio1 yagize ati”Turahangayitse. Ubuse nk’aka kana kavuye mu ishuri kakabona uwo muntu wabyukiye ku muhanda nako kakifuza kubyukira ku muhanda kugirango kazabone ayo mafaranga.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, avuga ko kugirango abana bato ntibigire imico mibi kuri bakuru babo b’ibihazi , ababyeyi bakwiye bakwiye gufata iyambere batanga uburere bwiza gusa ngo ubuyobozi bukomeje guhangana n’abaturage mu kurwanya ibyo bihazi.Ashishikariza abaturage gukaza amarondo kandi aho babonye abo bagizi ba nabi bagatungira abayobozi agatoki.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *