Kamonyi : Itegeko rya mbere rizaba iryo gukuraho umusoro w’ubutaka — DGPR

Sangiza iyi nkuru

Ubwo ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije mu Rwanda ryiyamamarizaga mu Karere ka Kamonyi i Gihara mu Ntara y’Amajyepfo, kuri uyu wa 18/08/2018.

Umuyobozi wa Green Party mu Ntara y’amajyepfo Ferdinand Mutabazi niwe wafunguye ibikorwa byo kwiyamamaza i Gihara, ATANGIRA YIZEZA Aaaturage ba Kamonyi n’Abanyarwanda bose muri rusange ko Green Party nitorwa ikinjira mu nteko ishinga amategeko, itegeko rya mbere bazaharanira ko ritorwa ni irikuraho umusoro w’ubutaka.

Kandida Depite Mutabazi ATI :”Kimwe mu bibazo abantu bafite muri iki gihe ni ukuba batabasha guhing aimyaka year mu butaka bwabo, kuko bahatirwa guhinga ikintu kimwe kimwe kabone n’iyo cyaba kitaberanye n’ubutaka bwabo” Yavuze ko amategeko nk’aya azakosorwa hagatorwa itegeko ryemerera buri wes eguhinga icyera mu murima we.

WhatsApp Image 2018 08 19 at 18.34.07

Ku bijyanye n’umusoro w’ubutaka ndetse n’uburenganzira umuturage abufiteho, Mutabazi yagaragaje ko hari ibibazo byinshi bishingiye ku butaka, nko kuba itegeko ry’ubutaka ribangamiye abaturage b’u Rwanda cyane. Yagize ati : “ Amategeko ariho yambuye abaturage ubutaka, baba abakode, buhinduka ubwa Leta; ahakagombye kugira akamaro hafi ya hose, imisozi miremire, inkengero z’ibishanga, ibikombe by’imisozi, hagizwe mu manegeka; bituma mu gihugu gito nk’u Rwanda ubutaa bwo guturwaho busigara ari buke.

Mu bijyanye n’igisubizo kuri iki kibazo cy’ubutaka, Kandida Depite Mutabazi yagize ati: “Green Party izasuzuma itegeko rigenga politiki y’ubutaka mu Rwanda hagamijwe ivugururwa rishyingiye ku bitekerezo by’abaturage.Hazatorwa itegeko rikuraho umusoro w’ubutaka rigasubiza abenegihugu uburenganzira ku butaka.”

Yavuze kandi ko bazashyiraho itegeko rivugurura ibyiciro by’ubutaka kugirango hongerwe ubuso bwo guturaho, buri kagari kakagaragazwaho ubutaka bwo guhinamo n’ubwo guturaho.

Kandida-Depite Dr Frank Habineza akaba na Perezida wa DGPR yagarutse ku burezi avuga ko buzatezwa imbere hagendewe ku nkikgi eshatu, umwarimu, umunyeshuri, inyigisho.

Dr Habineza yizeza ko umushahara wa mwarimu uzazamuka, kandi ko abanyeshuri bazarushaho kwitabwaho neza, by’umwihariko abana bo mu mashuri abanza bakagaburirwa ku ishuri.

Kuri iyi ngingo yavuze ko n’ubwoi benshi bumva ko bihenze cyane bitashoboka, ngo ayo mafaranga siyo yabuze, ahubwo ni uko asahurwa. Agashimangira ko amafaranga y’abaturage akoreshejwe neza cyane nta cyananirana.

Icya gatatu yavuze ni ukita klu ireme ry’inyigisho zitangwa , zikaba izikenewe ku isoko ry’umurimo, kandi by’umwihariko indimi z’amahanga ebyiri igifaransa n’icyongereza bikazajya byigishwa ku rwego rungana hose.

Dr Frank Hanineza yijeje abanyakamonyi ko Green Party izababera intumwa mudatenguha, kandi ko abadepite bayo batazaba abo kwicara mu nteko, ko ahubwo bazanasaba ko hajyaho gahunda ihoraho ituma abadepite bamanuka bakegera abaturage.

WhatsApp Image 2018 08 19 at 18.34.10

WhatsApp Image 2018 08 19 at 18.34.09

WhatsApp Image 2018 08 19 at 18.33.57

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *