Kamonyi/Kayenzi: Kutagira umuhanda mwiza bishyira mu bwigunge abatuye akagari ka Cubi

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu kagari ka Cubi gakungahaye ku mabuye y’agaciro, ubuhinzi cyane cyane ubw’inanasi, bavuga ko kuba batagira umuhanda mwiza, bibabangamira guhahirana n’abandi bo mu tundi duce baturanye natwo.

Akagari ka Cubi kari mu murenge wa Kayenzi,mu karere ka Kamonyi,  ni akagari gakora ku rugabano rw’akarere ka Kamonyi, aka Muhanga ndetse na Gakenke, ni agace kagizwe n’imisozi miremire bamwe mu bahatuye bavuga ko kuba badafite ibikorwaremezo byiganjemo imihanda, ikigo nderabuzima amashanyarazi ndetse n’amazi meza bituma abahatuye baguma mu bwigunge.

Karekezi Innocent umwe mu bahatuye avuga ko mu byo bifuza byashyirwa mu ngengo y’imari babakorera umuhanda bamaze igihe basaba ko wakorwa kuko  utuma badashobora kugeza umusaruro wabo ku isoko bagahendwa n’abaza kubagurira mu milima yabo.

Yagize ati «tweza inanasi cyane ,amashu ndetse n’intoryi nta modoka wabona yaza hano kutugurira kubera umuhanda mubi kandi cyane , kuva hano ujya mu isoko rya Kayenzi bisaba gutega moto ukayishyura 1500 ibaze kwicara kuri moto n’umutwaro ibi bituma abamamyi baza bakaduhenda bakajya kwiyungukira, niba inanasi yari kugura 400 akaguha 200 tukayemera kuko nta kundi twabigenza aho kudupfiraho duhitamo kubitanga kuri macye.»

Harambineza Alphonse nawe uhatuye avuga ko kuri uku kutagira umuhanda bituma n’abahuye n’ikibazo cy’uburwayi bibagora kugera ku kigo nderabuzima cya Kayenzi kuko bisaba gutega moto ibintu avuga ko bibangamira n’abarwayi.

ati« umugore utwite agafatwa n’inda, ni uguhamagara moto, urumva nawe kugenda kuri moto muri uyu muhanda ugiye kwa muganga ugerayo warushijeho kuremba ,uyu muhanda ukozwe nibura hano hari abakire bahatuye n’abahavuka bashyiramo taxi zikajya zitujyana i kayenzi ku buryo bworoshye.»

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kamonyi ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’aka karere, Tuyizere Thadée nawe yemeza ko koko aka gace kari  gacyeneye ibikorwaremezo ariko ngo babanje kujyanayo umuriro w’amashanyarazi n’amazi meza nyuma y’ibi hasigaye kubakorera umuhanda ndetse hakazarebwa uko banakubakirwa ikigo nderabuzima ngo biborohereze kwivuza.

Yagize ati«  koko umuhanda ujya muri kariya gace ni mubi kandi ni agace kera cyane ,tuzawushyira mu ngengo y’imari amafaranga naboneka ukorwe kugira ngo babone n’uko bageza umusaruro wabo ku isoko ndetse banahahirane n’abaturutse ahandi , ariko na none bakeneye ikigo nderabuzima kugira ngo boroherezwe kubona serivise z’ubuzima biragaragara ko ikigo nderabuzima cya Kayenzi kibari kure ,ibi byose tuzabishyira mu ngengo y’imari gusa na none ibikorwaremezo nk’ibi bikorwa hagendewe ku bikenewe cyane kurusha ibindi .»

Akagari ka Cubi gakora kuri Nyabarongo igabanya Kamonyi na Gakenke naho kagabanywa n’umugezi wa Bakokwe ku gice cy’akarere ka Muhanga ahahoze hitwa i Nyabikenke , abahatuye bavuga ko kubera umuhanda mubi hari ubwo imodoka zitwaye imyaka zivuye mu isoko rya Rucyeri mu karere ka Muhanga  zihakorera impanuka bibaza impamvu akarere ka Muhanga ko kakoze igice cyako kibahuza na cubi nyamara Kamonyi yo ikaba itarabakorera uyu muhanda uva aho kuri Bakokwe- Kayenzi centre). Ni ibintu bavuga ko bamaze imyaka 8 bizezwa ikorwa ry’uyu muhanda n’abaza kubasaba amajwi nyamara bamara kubatora ntihagire igikorwa.

imiha
Uretse no kuba ari muto, ntabwo ari uwo gucamo imodoka zose zibonetse

kkk

Uwambayinema Marie Jeanne/Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *