Kamonyi: Nyirandimubanzi w’imyaka 33 akurikiranwe ho guta umwana we mu bwiherero

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Nyirandimubanzi Cecile wari utuye mu Karere ka Kamonyi , Umurenge wa Karama afungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Kayenzi aho akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana yari amaze kubyara amunize agahita amuta mu bwiherero (WC)
Amakuru agera kuri bwiza.com avuga ko ku wa mbere taliki ya 14 Ugushyingo 2016 ari bwo abaturage basanze Nyirandimubanzi Cecile ufite imyaka 33 y’amavuko wari usanzwe afite inda atakiyifite bituma bahamagaza inzego z’ubuyobozi na polisi maze Nyirandimubanzi abona kwemera ko inda yari atwite yavuyemo umwana akaba yamutaye mu bwiherero.
[ad id=”44145″]
Umuyobozi wa polisi ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi CIP Ndahimana Gisanga yemereye iki kinyamakuru aya makuru,
Ku murongo wa telefone CIP Ndahimana Gisanga, yagize ati “Ayo makuru niyo, ni umugore witwa Nyirandimubanzi w’imyaka 33, nta makuru menshi twari twabona, iperereza riracyakomeje”
Abaturage bavuze ko umwana yasanzwe muri toilet yamaze gupfa bikaba bikekwa ko Nyirandimubanzi yaba yabanje kumuniga akabona kumujugunya mu bwiherero.
Uyu Nyirandimubanzi kuri ubu uri mu maboko ya polisi yari yabyaye imbyaro ndwi (7), kugeza ubu abana be bane nibo bakiriho mugihe abandi babiri bapfuye naho undi umwe akaba ari uyu ashinjwa kwiyicira,
Nyirandimubanzi yihekuye inda yari atwite yatewe n’undi mugabo nyuma y’uko yari yaratandukanye n’umugabo we wa mbere babyaranye abana batandatu kuri ub bane akaba ari bo bakiriho.
[ad id=”44145″]
Nyirandimubanzi aramutse ahamwe n’icyaha cyo kwihekura yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’amategeko ahana mu Rwanda ko uwihekuye abigambiriye ahanishwa igifungo cya burundu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *