Bamwe mu baturage bibumbiye mu Itsinda Dutabarane rigizwe n’abantu 160 ryo mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Bihembe Umurenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko komite nyobozi yaryo yikungahaje mu mitungo yabo mu gihe bo nta terambere bakesha amafaranga 500 bakusanya buri kwezi kuri buri rugo mu gihe bavuga ko gisaga imyaka 10. Umwe muri abo baturage yabwiye Bwiza.com ko komite nyobozi ya Dutabarane iyobowe na Karekezi Gaspard na Visi-Perezida we Uwishema bamaze imyaka isaga 10 babayobora. Avuga ko batazi umutungo w’itsinda uko ungana. Ni ibyo yita ko itsinda ryabaye akarima ka komite. Uyu utashatse ko amazina ye atangazwa ati “ Ahanini usanga itsinda ritafitiye akamaro kanini abaturage kuko abayobozi bo ryarabakijije. Bari abapagasi nk’abandi ariko kuva batangira kuyobora Dutabarane barakungahaye kandi ahantu bakura imitungo yabo ntihagaragara. Aho kugira ngo dukire bo barakize. Nta audit [igenzuramutungo] bakorerwa. Iyo bagiye kwereka abaturage babereka ibibanza. None se umuturage we ntiyakigura?” Uyu muturage yabwiye Bwiza.com ko Karekezi n’abo ayoboye bakoresha amafaranga y’ishyirahamwe igisa n’urunguze (Banki Lambert). Avuga ko itsinda Dutabarane ryashyizweho ngo rijye rifasha uwagize ibyago, agapfusha umuntu gusa akibaza aho amafaranga ajya cyane ko abantu badapfa buri munsi kandi amafaranga bakomeza kuyatanga uko ukwezi gutashye. Ati “ Hari igihe umuturage agurizwa amafaranga ibihumbi 20 akazatanga 50 cyangwa 60 mu mezi atandatu. Aho kugira ngo bakize abaturage, barabajijisha, none se abantu bapfa buri munsi? Niba umuntu atapfuye ayo mafaranga ajyahe? Iyo se twatabaye, asigara ajya he?” Uyu muturage afite icyo asaba ubuyobozi mu nzego z’ibanze. Ati “ Turasaba ko hakorwa audit ya komite, tumenye uko amafaranga akoreshwa. Abaturage baragurisha ibishyimbo ngo bajye kwishyura ziriya nyungu z’umurengera. Turifuza ko komite yahinduka cyangwa hajye hubahirizwa manda. Iyo umuntu atanze igitekerezo bamureba nabi, ntibadufata nk’aho umutungo ari uwacu. Bazi ko ari nk’iduka ryabo, ni nk’umurima wabo.” Mugenzi we na we uba muri Dutabarane wavuze ko amazina ye atatangazwa ku bw’umutekano we, yavuze ko imitungo itunzwe na Karekezi na Uwishema akemanga inkomoko yabo ku buryo imitungo y’itsinda yaba ibigenderamo. Abishingira ku kuba komite itajya imurikira abanyamuryango uko umutungo ungana n’uko wakoreshejwe. Ati “ Nanjye ndi umunyamuryango w’iryo tsinda. Ibyo bivugwa nanjye ni ko mbitekereza ko hari amafaranga yaba yarariwe na komite ariko simbihamya. Iyo umunyamuryago ashatse kumenya iby’umutungo ntibisobanuka. Iyo habaye versement ya buri kwezi ntibajya bavuga bati twakiriye aya naya, hanyuma nibongera kuverisa ngo bavuge bati twakoresheje aya naya, ngo hamenyekane asigaye. Ku bijyanye n’inyungu ku bo twagurije iyo sinakubwira ko agaragara ntaboneka.” Ku bijyanye n’abashinja komite kwikungahaza ikoresheje umutungo wa Dutabarane, uyu muturage ati “ Uwishema we nsanzwe nzi ko akorana na banki, ubwo sinamenya uko yaba akoresha gusa wenda yaba akururiramo n’andi sinamenya. Karekezi we bivugwa ko imitungo ye yaba ayikomora ku muhungu we uba hanze. Ariko nanone iyo urebye uko yubaka, iyo urebye uko byihuta wabona ko utapfa kubisobanura, sinamenya niba na we afite uko anyufuriramo. Turasaba ko hagaragzwa uko imitungo ikoreshwa, yaba inyungu cyangwa igihombo nabyo abanyamuryango bakabimenya bagashira amakenga. Dufite amafaranga menshi ariko nta terambere dufite.” Aba baturage bavuze ko Komite yakize by’umwihariko Perezida wa Dutabarane, Karekezi Gaspard n’Umwungirije witwa Uwishema bigwijeho imitungo mu gihe gito. Bavuga ko Karekezi yubatse inzu ihenze cyane, akagira ubworozi bw’ingurube buteye imbere (farm) akagira n’iduka ku isanteri. Aba kandi bakemanga Uwishema ku kuba yaba yaraguze inzu ku Gisenyi (Rubavu) kandi avuka i Gitarama (Muhanga). Perezida w’Itsinda rya Dutabarane, Karekezi Gaspard yabwiye Bwiza.com ko ibivugwa n’abanyamuryango atari ukuri, ko afite uko yagaragaza inkomoko y’imitungo ye ndetse ko kuba ayoboye igihe kirekire ari ubushake bw’abanyamuryango ba Dutabarane. Ati “ Ayo makuru bavuga siyo, ntabwo abantu 160 wayobora bose ari ko bakuvuga neza. Ayo makuru ni amagambo yo guharabika. Dushobora kwerekana aho dukura imitungo, ni amafaranga y’umwana wanjye uba mu mahanga ndetse n’iyo famu y’ingurube ni iye. Ibimenyetso byinshi birahari. Uwishema amafaranga yaguze inzu ku Gisenyi ni ayo yavanye muri SACCO. Kuvuga byo ni uburengenzira bw’abantu ntawababuza kuvuga.” Ku ngingo yo kuyobora igihe kirekire, Karekezi ati ” Kuyobora igihe kirekire ni ubwishime bw’abaturage. Bavuga ko tunavuyeho, ahubwo twabasubiza amafaranga yabo. Abanyamuryango ni bo badutsimbarayeho si twe twatsimbaraye.” Karekezi yahakanye ibyo ashinjwa byo gukora nka Lambert. Avuga ko umunyamuryango atemerewe kurenza Frw ibihumbi 50 mu mezi atandatu kandi ko yishyurwa ku nyungu ya 5%. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bihembe, Cecile Nyiramana yavuze ko atazi ikibazo cy’aba baturage ariko ko agiye kugikurikirana. Ati ” Turabikurikirana ariko nta muntu wo muri uwo mudugudu ndakira. Iki kibazo nticyananirana, ibyo tuzabimenya.” Uyu muyobozi yasabye abaturage gutegereza, ko bagiye kubikurikirana mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.


